Print

Abafaransa baratora Perezida usimbura Francois Hollande

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 May 2017 Yasuwe: 608

Ku isaha ya Saa mbili ku masaha yo mu Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017, Abafaransa bazindukiye mu matora y’ icyiro cya kabiri.

Emmanuel Macron na Madamu Marine Le Pen, umwe muribo araba Perezida w’ u Bufaransa.

Ayo matora arimo kubera kuri site z’ itora 66 546 yatangiye saa mibili za mugitondo ku masaha yo mu Rwanda arasozwa saa 17: 00 kuri site zo mu biturage naho site zo mu mujyi ikomeye zo arasasozwa saa 18:00.

Bwana Macron avuga ko yibasiwe n’ibitero by’ubusambo bwiba amabanga ku mbuga za interineti ku wa Gatanu igihe ibikorwa byo kwiyamamaza byarangiraga.

Kugeza ubu we na Le Pen ntibemerewe n’amabwiriza agenga amatora kugira icyo batangaza mu ruhame.

Ariko perezida utegeka igihugu, Francois Hollande, yavuze ko ibi bitero bitazagenda gusa nta ngamba zifashwe zo kubisubiza.