Print

Umugore yarumwe n’ifi ya rutura ubwo bafataga amashusho ya Filimi y’urukozasoni(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 7 May 2017 Yasuwe: 12513

Umukobwa ukina filimi z’urukozasoni(Pornogaraphy) yahuye n’ibyago mu ifatwa ry’amashusho, kuri ubu arashima Imana kuko atabuze akaguru ke.

Iyi nkumi yitwa Molly Cavalli yariwe n’ifi ya rutura (Shark) ubwo bamufatiraga amashusho mu Nyanja iherereye muri Florida, yamanutse mu mazi hasi ahita ahura n’ifi yasamye ishonje, imaze ihita imuruma akagombambari.

Ifi yamuriye akagombambari

Amaraso yahise yuzura mu mazi, nawe yoga igitaraganya asaba ubufasha kugira ngo ayo mafi atamurya akamumara, ushinzwe gufata amashusho waruri hafi aho yahise amutabara amushyira mu bwato.

Nyuma yo kujyanwa kwa Muganga, bamushyizeho ibipfuko ndetse bamuha n’imbago zo kugenderaho gusa bamubwira ko bidakabije cyane azahita akira.


Comments

Placide Ntamwete 7 May 2017

Ndibwira ko m’umugushima Imana azihana maze akareka burundu gufatwa amafoto y’urukozasoni.