Print

Macron yatsinze amatora ya Perezida w’ u Bufaransa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 May 2017 Yasuwe: 1677

Emmanuel Macron yatsindiye kuba Perezida w’u Bufaransa, mu matora y’Umukuru w’igihugu w’ u Bufaransa yabaye kuri uyu wa 7 Gicurasi 2017, umukandida akaba atsinze Marine Le Pen bari bahanganye ku majwi arenga 65%.

Imibare ya mbere igaragaza ko Macron w’imyaka 39 uyobora ihuriro En Marche abaye umukuru w’igihugu wa mbere muto mu mateka ugiye gutegeka u Bufaransa, akaba yatsinze ku majwi 65.1 ku ijana, naho mugenzi we Marine Le Pen akagira 34,9%.

Mu kwiyamamaza abakandida Macron na Le Pen bagaragaje ko bafite ibitekerezo bitandukanye. Macron ashyigikiye ko igihugu kiguma mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi naho Le Pen akaba yari ashyigikiye ko buvanamo.

Abo bakandida ntibavugaga rumwe no ku bindi bibazo bikomereye igihugu birimo ubushomeri, ikibazo cy’abimukira, n’umutekano.

Ku munsi wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza ibiro bishinzwe kwamamaza Macron byatangaje ko umukandida wabo yagabweho ibitero by’ubujura bw’inyandiko bukoresheje ikoranabuhanga.

Ihuriro En Marche ryatangaje ko ryibwe inyandiko nyinshi zimwe zishyirwa ku mbuga zitandukanye zivanzwemo izindi nyandiko z’impimpano.


Comments

Aimee Jean DE Dieu 7 May 2017

Victory