Print

Tom Close yagaragaje amarangamutima adasanzwe y’uburyo ategerejemo umunsi w’ivuka ry’umwana we na Tricia wa Kabiri(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 8 May 2017 Yasuwe: 6435

Umuhanzi Tom Close yagaragaje ko we n’umugore we Tricia vuba aha biteguye kwakira undi umwana wabo wa Kabiri.

Tom Close wamenyekaniye mu ndirimbo zitandukanye nka Mbwira Yego, Ndacyagukunda, Bene adamu n’izindi yagaragaje ko yishimiye umwana we wa kabiri atwitiwe n’umugore we Tricia.

Ineza Ella, umwana w’imfura wa Tom Close na Tricia yavutse muri Kanama 2014.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indiirmbo ‘Igikomere’ yafatanyije na Bulldog, abinyujije kuri Instagram ye kuri iki Cyumweru yashyizeho ifoto iriho Tricia bigaragara ko akuriwe,ayiherekeza amagambo agira ati “Abantu babiri b’ingenzi mu buzima bwanjye mu ifoto imwe.Ndamukunda(Tricia) ”.

Iyi niyo Foto yariherekejwe n’amagambo yuzuye amarangamutima Tom Close yashyize kuri Instagram

Muri Mutarama uyu mwaka Tom yari yavuze ko yifuza ko uyu mwaka warangira bibarutse undi mwana.Bakaba bagiye kwibaruka umwana wabo wa kabili nyuma yuko umwana wabo wa mbere byagiye bivugwa ko atari uwa Tom Close gusa bo bakagenda babyamaganira kure.


Comments

Tuyishime Eric 22 May 2017

Tom Ni Umuhanzi Nemera Kw’isi Yarurema Ni Eric Ihuye Imana Ibane Namwe!


Tuyishime Eric 22 May 2017

Imana Ibane Namwe!


tuyishime eric 22 May 2017

amahirwe masa!!!


charles 8 May 2017

Andika Igitekerezo aracyeye