Print

KARONGI:Umugabo afunzwe azira gutera inda umukobwa we, ubu ifite amezi arindwi

Yanditwe na: Martin Munezero 9 May 2017 Yasuwe: 8012

Umugabo witwa Nshimiye w’imyaka 42 wo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi afunze ashinjwa gutera inda umwana we w’umukobwa ubu utwite inda y’amezi arindwi. Nyina w’umwana anengwa uburangare no kudatanga amakuru ku byabaye. Ubuyobozi mu karere bwo buvuga ko ibyabaye ari amahano.

Amakuru agera k’Umuseke ava mu baturanyi avuga ko uyu mugabo yasambanyaga umwana we kenshi, ndetse na nyina w’umwana ngo yabonaga umugabo we yakundaga kwikingirana n’umwana we ariko akagira ngo ni kwakundi umwana w’umukobwa akundana na se.

Uyu mwana we w’imyaka 16 amaze gutwita, se abimenye yaratorotse umugore we nawe arabihisha kugeza inda ibaye nkuru.

Emmanuel Nshimiyimana uturanye n’uyu muryango yabwiye Umuseke ko ibyabaye bidasanzwe babifata nk’ishyano ryaguye iwabo.

Drocella Mukashema umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bakimenya iki kibazo bakoze ibishoboka bafatanyije n’inzego zumutekano uyu mugabo arashakishwa arafatwa ubu akaba afunze.

Uyu muyobozi ati “Maman w’umwana nawe yari abizi, yari abizi ko baryamana umwana na se ariko agaceceka. Ni amahano tutashyigikira niyo mpamvu dusaba aba-mamans kurushaho kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 191 ivuga ko “Umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko”.

Ingingo ya 192 ikavuga ko “Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).”

Izi ngingo zikaba zishobora guhanishwa uyu mugabo ushinjwa gutera inda umwana we iki cyaha nikimuhama.


Comments

ELIA UWIMANA 12 May 2017

Andika Igitekerezo Hano
UYUMUGABOYAKO
ZEAMAHANO ATABA
NAHANWENTA
MBABAZI AKWIYE
UWOMUGABONUWO
GUTESHA AGACIRO
URWATUBYAYE
NAHANWE NABANDI
BAREBEREHO
NGUSABIRABABAJE.


vava valens 11 May 2017

muraho neza

eeehhhh ayo namAhano rwose nge ndabona is I irikurangira pe gusa nanone gufunga uwo mugabo siwomuti nonese nibamufunha umwana azabaho gute?


Ivanka 10 May 2017

Ariko mwakoresheje ifoto itariyo kuko uyu mwana yasohotse muyindi nkuru yumwana womumuhanda watwise ubu yarabyaye ! Anyway.... Uretse kuba urwaye nabwo mumutwe ibi ni amahano


9 May 2017

Andika Igitekerezo Hano mubwireneza niba uwomwana ataruwo umugorewe yabyaye ahandi kuko sinabyemera k

o ariwe umubyara


John peter 9 May 2017

Ayo na mahano akomeye cyane.Uretse nu mwana nawe yabigizemo ubujiji ubwose we ntiyaraziko ari se?ubwo se babikoze mbere ahitako atwar’inda?Ahhhh bose ntawamenya


mayira 9 May 2017

Ariko koko mwambarira ibi nibiki? umwana wabyaye? ariko se batarenganyije nyina koko wakeka ko umugabo wawe yaryamana n umwana yabyaye? Nonese mana yanjye koko niki yari yarabonye mu mwana we yari yaraburanye nyina? mbega agahinda ngize!! mbega isi!!! gusa uyu mugabo kumufunga ndumva ataricyo gisubizo kuko ararwaye pe!!! nonese umuntu agirira sentiments umwana we kugera aho amusambanyije kandi nyina ahari? Harabutwaza ko babikoze ba nyina barahukanye none uyu we yihugikanaga umwana na nyina ari aho!! ubuse uburwayi burenze ubu ni ubuhe koko?! ndababaye cyane isi igeze habi!!!


yebaba we 9 May 2017

uwabigira nko muri Indonesie bakajya babaca izo ntindi z’imboro


RUHOTORA Mischou 9 May 2017

Ushaka kucyimara ipfa aracyibyarira.


minani 9 May 2017

Kumufunga burundu ntibihagije uwamwica gusa


uwasr 9 May 2017

mbega amahono
uyo mugano mumufunge ubutavamo