Print

Inkura 8 n’ intare 2 z’ ingabo byagejejwe muri Pariki y’ Akagera

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 May 2017 Yasuwe: 2128

Nyuma y’ uko minsi ishize pariki y’ Akagera yagejejewemo inkura 10 zivuye muri Afurika y’ Epfo, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2017 izindi nkura umunani nazo zagejejwe muri iyo pariki ziri kumwe n’ intare ebyiri z’ ingabo.

Nkuko bigaragara kuri twitter ya pariki y’Akagera, izo nyamaswa zagejejwe mu Rwanda zivanywe muri Afurika y’Epfo.

Izo nkura ziyongereye ku zindi 10 zazanywe mu Rwanda mu cyumweru gishize zivanywe muri icyo gihugu.

Ku byerekeranye n’intare, zije ziyongera ku zindi 17 zari zisanzwe mu Rwanda, nyuma yuko izaje zatangiye kororoka.

Izo ntare zizongera ibijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima muri pariki y’Akagera.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyemeza ko kugaruka kw’inkura bizatuma umusaruro w’ubukerarugendo uzamukaho 10% , uzanywe n’inyamaswa zari zimaze igihe zaracitse kandi zitera amatsiko benshi.

Pariki z’u Rwanda zinjije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 12 na miliyoni 180 mu mwaka wa 2014.

Umwihariko w’iy’Akagera ni uko isurwa n’abashaka kureba ubwoko butandukanye bw’inyamaswa burimo intare n’izindi, Iy’ibirunga isurwamo ingagi mu gihe iya Nyungwe basuramo ishyamba kimeza n’utundi tunyamaswa, ho hari n’umwihariko w’ikiraro cyo mu kirere.


Comments

CQ 10 May 2017

Uriya mukobwa nkeka ko yatanze igitekerezo cyo kuzamura ibiciro, ariko se nta bajyanama agira ko adashobora gufata umwanzuro nkuriya wenyine??!! ubu se koko iki giciro bagikoreye ubugororangingo cyangwa harimo nizindi nyungu bwite zihishe inyuma iyo mu gikari zitagaragarira buri wese ako kanya ??!! mushishoze neza ejo mutazaba musobanura ngo umushinga wahombeje Leta kubera ko wizwe nabi !!!


niyogushimwa marcel 9 May 2017

icyo nigikorwa cyo kwishimira cyane!


akumiro 9 May 2017

nimushaka muzane Dinausor cyangwa dragon ariko icyo giciro uwo mukobwa yashyizeho amaherezo azabibazwa