Print

Umukandida wigenga niwe wabaye Perezida wa Koreya y’Epfo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 May 2017 Yasuwe: 1861

Abaturage ba Koreya y’ Epfo bahisemo umukandida wigenga Moon Jae-in ngo ababere Perezida usimbura Park Geun Hye uherutse kweguzwa kubera ruswa.

Muri aya matora yabaye kuri uyu Kabili tariki ya 9 Gicurasi 2017, Moon yagize amajwi 41,4% mu gihe uwo bari bahanganye Hong Joon-Pyo, yagize amajwi 23.3%.

Aya matora abaye nyuma y’ igihe kingana n’ umwaka iki gihugu kiri mu mvururu za politiki aho abo baturage bahoraga mu myigaragambyo bamagana ubutegetsi bwa Madamu Geun Hye wari Perezida wa Koreya y’ Epfo.

Ku ngoma ya Geun Hye icyo gihugu cyahindutse indiri ya Ruswa ndetse n’ ubushomeri buriyongera.

Moon yari umukandida wigenga , ahanganye na Hong Joon-pyo wo mu ishyaka ry’ abademukarate ndetse na Ahn Cheol-soo wo mu ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kw’ abanyagihugu.

Moon Perezida mushya wa Koreya y’ Epfo avuga ko azahanira ko Koreya y’ Epfo na Koreya ya Ruguru birushaho kubana neza.

Moon ni umwana ukomoka ku babyeyi b’ impunzi baturutse muri Koreya ya Ruguru. Mu mwaka w’ 1970 yafunze azira kuyobora imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa gisirikare bwa Park Chung-hee se wa wa Madamu Park.


Aha Perezida Moon yari yicaranye na Madamu we

Perezida Moon yaje kuba umusirikare nyuma yo guhabwa imyitozo yihariye ya gisirikare abivuyemo aba umunyamategeko uharanira iyubahirizwa ry’ uburenganzira bwa muntu.

Muri 2012, Moon yahanganiye na Park Geun Hye umwanya w’ umukuru w’ igihugu ntibyamuhira, gusa kuri iyi nshuro byamuhiriye


Comments

J.P. 9 May 2017

Ibyo muri Koreya ntacyo twe bitumariye, nk’abanyarwanda