Print

Inama 6 zigirwa abagore bababara ndetse ntibagire n’ububobere mu gihe bari gutera akabariro

Yanditwe na: Martin Munezero 9 May 2017 Yasuwe: 8844

Kubera ububabare abagore bamwe bakunda guhura nabwo igihe batera akabariro hari igihe usanga iyo amenye ko agiye kwinjira muri iki gikorwa agira ubwoba cyane ntabashe kubishyikira neza akamera nk’uwahungabanye.

.ibyafasha umugore kutababara igihe atera akabariro
.Ese kugira ngo umugore ababare igihe atera akabariro biterwa n’iki
.Icyo umugore utazana ububobere igihe atera akabariro yakora
.Ese umugore ubabara igihe atera akabariro ashobora gukira
.Nakitwara nte mu gihe mfite ikibazo cyo kubabara igihe ntera akabariro

Nuramuka ukurikije izi nama tugiye kukugira bizagufasha kutongera kumva ubu bubabare keretse hari ubundi burwayi waba ufite ukaba wakihutira no kujya kwa muganga bakagufasha.

1.Gutinyuka umugabo

Si byiza ko umugore atinya umugabo we kuko ariho hava intinyi no kwanga imibonano mpuzabitsina. Umugore rero agomba kumva ko umugabo ari umuntu nka we kandi ntacyo atwaye igihe muryamanye ukamwisanzuraho bizagufasha mu gikorwa cyo gutera akabariro.

2.Gukunda umugabo wawe

Abagore benshi usanga badakunda abagabo babo ku buryo bumva batabishimiye na gato maze bagera kuri yi ngingo ho bikaba ibibazo bikomeye kuko baba batifuza kuryamana nabo.

Ibi bishobora kuba impamvu yo kubabara kuko utaba wishimiye uwo muri gukorana icyo gikorwa. Kubirwanya rero ni ukumukunda n’umutima wawe wose,ukamwishimira kandi ukumva ko ashoboye kuko hari n’ababa basuzugura abagabo babo ko ntabyo bashoboye.

3.Kwitegura kare

Igihe umugore azi ko ari bukore imibonano mpuzabitsina agomba kubyitegura hakiri kare,agatangira gutekereza uburyo ari bushimishemo umukunzi we,udushya ari bukore mbere y’uko umwanya w’igikorwa ugera. Uko akomeza kubitekerezaho cyane ni nako agenda arushaho kubishaka maze igikorwa kikaza kugera na we yumva ari ngombwa.

4.Gufata amafunguro yongera ubushyuhe mu mubiri

Ni ngombwa ko umugore witeguye umugabo afata amafunguro ashyushye kandi yoroshye ndetse akarenzaho n’icyo kunywa gishyushye. Ibi bifasha umubiri gukanguka agashyuhe kakagera hose umuntu akumva akeneye n’imibonano mpuza bitsina.

Ku bantu babasha gufata ku gasembuye nabo ngo hari ubwoko bumwe na bumwe bw’inzoga bushobora gufasha umugore kumva abikeneye cyane kandi iyo umugore abishaka nta n’impamvu yatuma ababara mu gihe nk’icyo.

5.Gutegura umugabo

Kugira ngo iki gikorwa kigende neza buri gihe, n’uko umugore aba yabigizemo uruhare ni na yo mpamvu aba agomba gufata iya mbere mu gutegura umugabo we ariko akabikora azi ko na we yageze ku rwego nyarwo kuko umugabo we biba byoroshye cyane kubyishyiramo.N’uba ari wowe wamwiteguriye bizagenda neza

6.Kwishyiramo igikorwa

Ikintu cyose ukoze nta bushake ntikigenda neza ni cyo gituma umugore aba agomba kubanza kwiyumvisha neza ibyo agiye gukora mbere y’uko biba kugira ngo bitaza gusa n’aho bimutunguye. Niba ujya ugira iki kibazo uzagerageze gushyira mu bikorwa ibi byose uzabona ko nta kidashoboka n’ubwo waba utekereza ko uteye ukwawe cyangwa umugabo wawe adateye nk’abandi,ibi bizagufasha gukuraho izo mbogamizi.


Comments

Mugabo Fred 9 May 2017

Mugabo ufite ikibazo cyo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Habonetse igufasha gukira ubu burwayi. Uretse gufasha kongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, uyu muti nanone ufasha abagabo batakibasha gukora imibonano mpuzabitsina (impuissant), abarangiza vuba, abatinda kurangiza, abafite intanga nke cyangwa intanga z’amazi ndetse n’abagabo batabyara. Iyi product nta ngaruka n’imwe mbi igira Ku buzima. Iyi miti ikomoka Ku bimera gakondo ry’abashinwa. ESE waba Uzi ufite ubu burwayi cyangwa se uburwayi. Witindiganya hamagara tugufashe kuri 250789396202. Tugufitiye n’indi miti ikomoka Ku bimera gakondo by’abashinwa. Tugufitiye kandi abaganga b’inzobere bagufasha Ku bundi bw’ibikatu burimo diyabeti, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima, igifu, za hepatite, impyiko n’ibindi. Ku bindi bisobanuro hamagara kuri 250722976014. Iyi numero ninayo dukoresha kuri watsapp


munana 9 May 2017

Alice we umutype udasiramuye nta kigenda. uwo aracyari muri analogue. kuko ashobora kukwanduza byihuse kubera ko kiriya gihu kibika umwanda cyane. Niba umufite mugire inama yo kwisiramuza. Nta mugabo cyangwa umusore muri iki gihe udasiramuye... jye ntabwo yanjya hejuru ngo andongore....


NIRERE ALICE 9 May 2017

kuba umugabo adasiramuye bigabanya uburyohe mu gihe cyo gutera akabariro,


hakizimana jean d amour 9 May 2017

murakoze kuriyo nama mugira abashakanye none none se umugore ugira isoni yategura umugabo ut?