Print

USA: Trump yahambirije James Comey wayoboraga FBI

Yanditwe na: Ubwanditsi 10 May 2017 Yasuwe: 2973

Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika/Foto: CNN

Mu buryo butunguranye kuri uyu wa kabili Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yahambirije James Coney wayoboraga urwego rw’iperereza hagati mu gihugu FBI.

Sean Spicer ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi y’Amerika, yatangaje ko Perezida Trump yirukanye James Comey nyuma yo kubona ibaruwa yandikiwe n’Intumwa Nkuru ya Leta ndetse n’uyungirije bamusaba ko FBI yashakirwa undi muyobozi ushoboye kandi ugendera ku ndangagaciro z’uru rwego.

James Comey ashinjwa kubeshya no guha amakuru atariyo Sena ya Amerika ku bijyanye n’ubutumwa bwa e-mails bwari bufite aho buhuriye n’abafashaga Hillary Clinton mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse nawe ubwe.

James Comey wayoboraga FBI/ Foto: Internet

James Comey afatwa nk’umuntu wakomye mu nkokora intsinzi ya Hillary Clinton mu matora ya Perezida wa Repubulika nyuma yo gutangaza ko agiye gukomeza iperereza ku butumwa bwa e-mails bw’ibanga bwari bufite aho buhuriye na Hillary Clinton.

Ibi byatumye abanyamerika batera ikizere uyu Mudamu kandi amatora yari ageze mu mahina bihita byongerera amahirwe Trump wahise amutsinda mu matora.

Mu ibaruwa Trump yandikiye James Comey yagize ati:” iby’akazi wakoraga birarangiye kandi urirukanwe kuva uyu mwanya, nishimiye cyane ko kuba mu nshuro zose eshatu mu gihe kinyuranye narakubajije niba hari iperereza riri kunkorwaho ukampakanira”.

“FBI ikeneye umuyobozi mushya uzongera kuyisubiza ikizere n’icyubahiro mu kazi kayo ko gutuma amategeko akurikizwa mu gihugu”.

Ibaruwa Trump yandikiye James Comey amwirukana

Comments

Placide Ntamwete 9 May 2017

Uko bigaragara Amerika ntizongere kwigamba demokarasi kuko ntayikiriho muri Amerika. Nta ni somo Afurika igikeneye. Iyo wirukanye urimo kugukoraho iperereza bivuga uba uhindutse "dictator". Musabire Amerika!.