Print

Kigali: Umusirikare yarashe nyir’ akabari arapfa, intandaro yabaye umugore

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 May 2017 Yasuwe: 10755

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2017 nibwo hamenyekanye ko Ivan Ntivuguruzwa wari ufite akabari i Gikondo mu mujyi wa Kigali yarashwe n’ umusirikare mu ngabo z’ u Rwanda bikamuviramo urupfu.

Aya masasu yumvikanye ahagana saa munani y’ijoro, abaturiye aka kabari babwiye Umuseke ko bamenye ko umusirikare na nyiri akabari bapfuye umugore wa nyiri akabari ngo umusirikare yariho aganira nawe.

Umwe mu baturanyi ati “Nyiri akabari ni umugabo w’ijeya (geant) yavuye mu kandi kabari byegeranye akoreramo asanga uyu musirikare muto muto atereta umugore we maze aramusuzugura ashaka kumukubita.”

Uyu avuga ko nyiri akabari yambuye imbunda uyu musirikare maze akayishyira ku ruhande ashaka kumukubita, ngo hari uwatabaje abasirikare bandi bari kuri Patrol maze uwaje ngo niwe warashe uyu nyiri akabari atabara mugenzi we.

Aba baturiye aka kabari bavuga ko nyakwigendera bakimurasa yagerageje kwiruka ariko yagera mu muhanda yikubita hasi, abasirikare babiri barahamusanga bamurasa andi masasu agera kuri atandatu ahita yitaba Imana.

Hari n’abavuga ko aba basirikare babiri bari babuze ubwishyu bw’inzoga bari banyoye, umugore wa nyakwigendera akiyambaza umugabo we (yari afite akandi kabari) ngo babishyuze yaza bakananiranwa bakabanza no kurwanira mu kabari (ibirahure by’akabari byamenaguritse).

Muri iki gitondo imbere y’akabari hari hakigaragara ibisigazwa by’amasasu agera kuri atandatu nk’uko umunyamakuru w’Umuseke uhageze abyemeza.

Amakuru atangwa n’abaturage ni uko uyu musirikare yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano.

Umuvugizi w’ igisirikare cy’ u Rwanda yatangaje ko abasirikare babiri bacyekwaho uruhare muri urwo rupfu batawe muri yombi ndetse ko batangiye iperereza.


Comments

nyinawumuntu farida 13 May 2017

Birababaje kungabo zigihugu cyacu kubona harabadatekereza nkabo bakoza isoni FPR gusa ndababaye cyane uyu yari musaza wange muri AERG kavumu training centre ndababaye pe!


ngenda 12 May 2017

Bibaye arumusirikari wajyanye imbunda mukabari ndumva ntaburenganzira abifitiye byongeye wenyine nagende atejibyaha bagenzibe mwemwamutabaye polesana.


Bakunda jean claude 12 May 2017

Andika Igitekerezo kwaka umusirikari imbunda uri umu civil ako kaba ari agasuzuguro


12 May 2017

iyinkuru irababaje nagahinda kubanyarwanda nigisebo kugihugu cyacu
ese niba ayomakuru atangwanabaturage ko barwniye mukabari ntiryaba arishyano
eseko izongabo zarimukazi zajekugera mukabari gute zifite imbunda zamba umwambaro wagisirikare ibyobintu hubwo byo ubwabyo sagahoma munwa noneho zikanarwana nenze icyogikorwa kigayitse umuryango wuwo muvandimwe ukomeze kwihanga may his soul rest in peace igihugucyacu kijye gihana abantunkabo byintangarugero kd bina garagazwe mwitangaza makuru rubanda narwo tubimenze


mico pas 11 May 2017

abobasirikare bakozamakosa kbsa kuko bakoresheje imbarazirenze izuwobashyamiranye.gusa kurwanya umuntu ufitimbunda ntibyemewe akozamakosa harinzego ziyambazwa .lakini hiyo sitabia ya askali jeshi wa Rwanda


Rwema 11 May 2017

Iyi nkuru ishobora kuba irimo ibinyoma byinshi! Sindabona na rimwe umusirikari wa RDF yicaye mu kabiri yambaye uniform afite imbunda!


Rwema 11 May 2017

Iyi nkuru ishobora kuba irimo ibinyoma byinshi! Sindabona na rimwe umusirikari wa RDF yicaye mu kabiri yambaye uniform afite imbunda!


Claudine 11 May 2017

Birababaje rwose twihanganishije umuryango wuwo wapfuye nukuri nagahinda.


emme 11 May 2017

isi yose nahari umutekano rero uyu we ubihakana niyigerereyo niho yemera cg akurikirane redio ikibazo niko ndira abashinzwe uwo mutakano aribo batangiye kwiyicira abaturage da


amani 11 May 2017

Ikigaragara nuko aba civil basigaye basuzugura inzego zishinzwe umutekano nubwo wasanga ari kumutereta ntago wemerewe kurwanya ingabo ahubwo wakwitabaza abamukuriye ariko utamurwanyije nibasanga koko yarwanyije umusirikare iyo ngabo yamurasiye ukuri kuko nta yandi mahitamo kandi bibere isomo abaturage twese twubahe ingabo na polisi


Eva 10 May 2017

Ijeya nimbunda ntaho bihuriye. Ingabo zacu tuzizi ho ubwitonzi.iperereza,nirikore akazi karyo.


Eva 10 May 2017

Ijeya nimbunda ntaho bihuriye. Ingabo zacu tuzizi ho ubwitonzi.iperereza,nirikore akazi karyo.


kaka 10 May 2017

iryo jeya ntambunda ryize c konziko abanyarwanda batazi imbunda arimbarwa ntamusirikare ukwiye kunywa inzoga afite imbunda burya into bikorwa nunyeshyamba


KARANGWA 10 May 2017

umuryango mukomeze kwihangana, ariko abasivile twakwiye kumenya agaciro k’imbunda niba yabakosereje hari inzira bicamo hari military police ibishinzwe ,civilians dukwiye kubaha imbunda niyo yaba ari kadogo uyifite kuko sikina, kwaka imbunda nyirayo byibuze utari na mugenzi we ni akumirio kweri


uwase delphine 10 May 2017

ko numva mu Rwanda ntamutekano ubayo ra buri munsi abantu baba bishwe!!! ego koko.


kubwimana 10 May 2017

aya makuru yanyu siyo namba pe, murasebanya kbs, mugesobanura ibyomwahagazeho neza!


HARERA 10 May 2017

IBYO NTI BIKWIYE MURWANDA RWACU HAKORESHWE UBUTABERA


ndinda 10 May 2017

ni amahano pe


Jean Pierre Ruvuzandekwe 10 May 2017

Jjjjjjjj


Jean Pierre Ruvuzandekwe 10 May 2017

Jjjjjjjj