Print

Uruhinja rw’iminsi 24 rwapfuye nyuma yo gusomwa n’umurozi(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 10 May 2017 Yasuwe: 9204

Abana ni ibyishimo, iyo umwana akivuka buri umwe wese aba ashaka kumuterura cyangwa kumukoraho, kumukinisha ndetse no kumusoma,ibi akaba aribyo uyu mwana apfuye azize nyuma yo gusomwa n’umurozi.

Iri rikaba ryagakwiye kuba isomo ku babyeyi ko bagakwiye kubanza bakamenya neza niba umuntu agiye guha umwana amwizera nta kibazo ndetse nta no kumushidikanyaho kuko utaba uzi icyo azaniye uwo mwana w’umuziranenge.

Uyu mwana witabye Imana ababyeyi be bari baramwise Eloise Lampton wavutse ku babyeyi mama we yitwa Sarah Pugh naho Papa we yitwa Douglas Lampton,ngo akaba yaravutse neza afite n’ubuzima bwiza ariko hashize iminsi 24 y’amavuko avutse ahita apfa nyuma yo gufatwa na Virusi yo ku munwa yagize itya iramubabura.

Ababyeyi be bakaba bavuga ko nta gitekerezo baba bafite cy’umuntu waba yamuteye iyo Virusi,Mama we akaba yagize ati “Bagize ngo iyo Virusi yaturutse muri njye,ariko baje kumpima basanga ntayo mfite,iyo Virusi igendera mu macandwe kandi ikaba yarifitwe n’umuntu”.

Mu cyumweru nyuma yo kubyarwa,uyu mwana w’umukobwa yatangiye kuzanjya atakaza ibiro ari nako agenda arushaho kuremba,nuko aba babyeyi batse ubufasha ahashoboka hose ngo barebe ko barokora uyu mwana ariko biranga biba iby’ubusa.

Uyu mugore avugana n’ikinyamakuru cya Mail Online,yifuje ko iri ryabera isomo abandi babyeyi ko bagakwiye kuba maso ku mpinja zabo kuko ubu ntawe wo kwizerwa ku mwana we.


Comments

mico pas 11 May 2017

yemwe isiyabayembipe abantubasigaye baroga namatungo.


kigali 11 May 2017

abantu ntabwo ari beza.aba babyeyi bihangane rwose
imana izabaha undi mwan.


djasu 10 May 2017

Mana nyagasani we! Mwihangane pe gusa uwo muntu ubahekuye nyagasani azabimubaze mana ndagusabye uhe aba babyeyi buyumwana imbaraga babashe kwihangana


djasu 10 May 2017

Mana nyagasani we! Mwihangane pe gusa uwo muntu ubahekuye nyagasani azabimubaze mana ndagusabye uhe aba babyeyi buyumwana imbaraga babashe kwihangana