Print

URUKUNDO RUDASANZWE:Nyuma y’amezi abiri bamenyanye,umusaza n’umukecuru b’imyaka 89 bashakanye(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 10 May 2017 Yasuwe: 4097

Aya mahirwe ntabwo ari aya buri umwe wese kubona umukunzi muri yi myaka 89 y’amavuko,ariko umusaza Fred Callingwood n’umukecuru Mary Talbot besheje agahigo maze bashakana bafite imyaka 89 y’amavuko.

Nkuko ikinyamakuru cya Metro cyabitangaje,uyu musaza n’umukecuru bamaze amezi abiri bakundana ariko mu cyumweru gishize bambikanye impeta.

Aba bantu ngo bahuriye mu birori batashatse kuvuga izina byari byahuruje abantu benshi bingeri zitandukanye mu kwezi kwa gatatu 2017,ubwo baba batangiye kumenyana gutyo.

Umusaza n’umukecuru baciye agahigo ko gushakana baegeze mu zabukuru

Nyuma nibwo batangiye kuzanjya batemberana bari kumwe ndetse bakanjyana no mu kabari gukIna amakarita agatoki kari ku kandi.

Nkuko umusaza Collingwood yabitangaje yagize ati “ntidushobora gutana,ese ni bangahe bakundana bageze muri iyi myaka bashobora guhorana ndetse bakanakinana amakarita?ni kubwiyo mpamvu rero Mary byamubabaza nticaye iruhande rwe ngo amfate akaboko”.

Ntibyagarukiye aho kuko n’umukunzi we Mary yagize icyo atangaza k’umugabo we ,mu magambo ye aragira ati“Ibyo nakora byose bishobora kuba umuyaga kuko ntacyo ubu nakwishoboza ntamufite”.

Mary yakomeje agira ati “Nahoze nishimye kurusha mu myaka yashize uko narimeze,Fred ni umugabo w’igitangaza mwiza kandi untera ibitwenge”.

Mary yatangiye kubura ibyishimo hashize igihe kitari gito nyuma y’urupfu rw’umugabo we wa mbere witwaga Lewis.


Comments

justin 13 July 2017

Nibyiza cyane nibyigiciro kubona uwo musazana kur’icyo kigero