Print

Umugore waruryamye mu idirishya yambaye ubusa yateje impanuka zidasanzwe bitewe no kumurangarira(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 11 May 2017 Yasuwe: 15917

Umugore ukomoka mu gihugu cya Australiayateje impanuka ubwo yaryamaga mu idirishya yambaye ubusa agira ngo yote akazuba.

Uyu mugore wari wambaye ubusa ngo bwa mbere yabonwe n’umuhungu w’umunyeshuli wigenderaga ku ishuli witwa Gregory Shakaki ubwo yarebaga hejuru akabona uyu mugore aryamye yambaye ubusa mu igorofa rya 3 mu gace ka Vienna.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya 360nobs ngo Shakaki yavuze ko akimara kumubona yagize ngo n’ibikezikezi kubera izuba,muri aya magambo yagize ati “Jye nkimubona bwa mbere nabanje kugira ngo n’ibikezikezi biri guterwa n’izuba”.

Naho umwe mu batwazi ba moto bakoze impanuka yagize ati “jye nari inyuma y’abandi bandi batwazi bagenzi bajye ba moto nuko mbona basa n’abareba hejuru najye ndahareba ngo ndebe icyo barangariye,ndebye mbona ni umugore uryamye mu indirishya yambaye ubusa,ubwo muri uko k’umurangarira twese twaje gushiduka twarenze umuhanda”.

Nkuko mubibona ku ifoto mubyukuri yari yabunuje

Ubwo ntabwo ari kuri abo impanuka yarangiriyeho kuko n’imodoka zatambukaga aho abazitwara nabo barangaye,kuko nkuko uru rubuga rwa 360nobs rukomeza rubivuga,ruravuga ko hari n’abandi batwazi b’imodoka barangaye bigera naho bagongana,dore nkuyu we yagonze undi maze ngo aramubaza ati “Ariko wowe utwara utareba imbere yawe aho uri kujya?” undi nawe aramusubiza ati “Mbabarira nari narangariye uriya mugore wambaye ubusa uryamye mu indirishya”,undi nawe ati “aaahh!!ese nuriya….!!?

Nuko uwo nawe aba arahagaze maze imodoka zose zirahagarara amaso y’abatwazi yose yerekeza mu igorofa rya 3 aho uwo mugore aryamye yambaye ubusa,ubwo umugore we ntacyo byari bimubwiye kugeza aho polisi yiyiziye kureba icyatumye umuhanda ufungwa wuzuye imodoka,Nyuma nyamugore arangije kwiyotera akazuba yashakaga yahise ava mu idirishya maze ahita anarifunga idirishya rwose yitonze ntacyo yishisha.


Comments

MANZI Elive 12 August 2017

NTIBIZOROHA PE!


sindayigaya ISAAC 29 May 2017

BIRABABAJE KABISA JYE MBONA IGIKENEWE ARUKO TWAKWEGERA IMANA NUKURI IYISI IRASHAJE


mahoro jack 12 May 2017

"Abatwazi" ni uruhe rurimi? Wowe wanditse iyi nkuru uzasabe umukoresha wawe agushakire amahugurwa ku mpamvu eshatu:

1. Uzihugure mu kwandika ururimi rwawe;
2. Ubanze wige uko bandika inkuru (kuko hano wagirango uravuga, aho kwandika);
3. Umenye gushaka inkuru zigezweho (iyi yawe ni impitagihe, irashaje cyane).


Niyongabo Prime 11 May 2017

Iyo Nishetani Yabikoze


Emmy 11 May 2017

Iyi nkuru ni iya kera


Mamena 11 May 2017

ariko mwabaye mute? iyi nkuru irashaje byabaye kera.


Mamena 11 May 2017

ariko mwabaye mute? iyi nkuru irashaje byabaye kera.


ndayishimye kenneth 11 May 2017

The lady was insane the police would have looked for her and imprison her.


ndayishimye kenneth 11 May 2017

The lady was insane the police would have looked for her and imprison her.