Print

Umuvugizi wa Perezida Mugabe yanyomoje amakuru y’ uko Mugabe asinzira mu nama

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 May 2017 Yasuwe: 1275

Umuvugizi wa Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yatangaje ko ibyo abantu bakeka ko uyu muyobozi asinzira mu nama bitewe n’ izabukuru atari byo ahubwo aba ahumirije

George Charamba yatangaje ko uyu mukambwe w’imyaka 93, ahumiriza kuko amaso ye adafite ubushobozi bwo kwihanganira urumuri rwinshi.

Ati “Perezida ntabwo ashobora kwihanganira urumuri rwinshi. Muramutse mwitegereje neza, aba areba hasi kugira ngo yirinde urumuri ruhita rukubita ku maso.”

Charamba yakomeje abwira The Herald ko babazwa no kubona ibinyamakuru bishinja Mugabe gusinzira mu nama, zaba izibera mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Ibi abitangaje mu gihe Mugabe kuri ubu ari muri Singapore aho yagiye kwivuza, aherutse gufotorwa ameze nk’usinziriye ubwo yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu,WEF, yabereye mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize.

Nubwo hari abavuga ko uku gusinzira mu ruhame abiterwa no gusaza, Mugabe watangiye kuyobora Zimbabwe mu 1987 yatangaje ko ateganya kwiyamamariza indi manda.


Comments

Emman 15 May 2017

Birashoboka da, none abavuga ko aba asinziriye bari bumva yavuze ibiterekeranye na topic iba yabahuje? kandi buriya ngo arakomeye ngo ikofe rye rirarindwa, nimumureke azongere yiyamamaze kuko yiyemerera ko agifite imbaraga.


Mugabonake 14 May 2017

Uriya muvugigizi wa nyakubahwa ni inararibonye ibyo yavuze nibyo none se abasenga ntibona ko bisinziriza kugirango badakanura sekibi akabashuka,buriya Mugabe nawe aba ahumirije atekerereza ahazaza heza h’igihugu cye.


Mambo 12 May 2017

Ibya Mugabe si ugusinzira, babyita kumva abanzi.


john 12 May 2017

niba atemera ko sebuja aba asinziriye azabyemera yituye hasi cyangwa arimo guta inkonda