Print

Nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abagabo batatu bose bahise banamwica amanitse ku giti(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 14 May 2017 Yasuwe: 10554

Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko witwa “Muzammil Bibi”ukomoka mu gihugu cya Pakistan yafashwe ku ngufu n’abagabo 3 b’abagizi ba nabi maze barangije baranamwica basiga bamumanitse ku giti.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi yo muri kiriya gihugu cya Pakistani ,ngo uyu mukobwa akomoka mu ntara ya Punjab akaba yafashwe n’abagabo 3 hanyuma mu gihe ngo ari kurwana nabo baje kumubabaza cyane,aho bamukubise bikabije ari nako bakora ibyabo,mu gihe barangije kumukorera ibya mfura mbi ntibyagarukiye aho kuko bahise banamushyira mu mugozi maze baramuniga nuko bamuzirika ku giti.

Polisi ya Pakistani iravuga ko ari ubwa mbere babonye ubugizi bwa nabi bumeze kuriya mu gihugu cyabo,nkuko Sadaqat Ali Chohan yabivuze,yavuze ko amaze imyaka 22 muri polisi ariko ngo ni ubwa mbere abonye ubugizi bwa nabi nka buriya,kuko ibi mperuka kubyumva mu gihugu cy’abaturanyi cy’ubuhindi,akomeza agira ati “ubu umurambo w’uyu mwana w’umukobwa twawujyanye kwa muganga aho bari kuwusuzuma,kandi n’abacyekwaho ubu bugizi bwa nabi nabo ubu turabafite”.

Naho ababyeyi buyu mukobwa bavuze ko bamaze ijoro ryose bari k’umushakisha nibwo mu gitondo baje ngo kubona umurambo w’uyu mwana w’umukobwa umanitse ku giti.


Comments

Mboma 15 May 2017

Mbega abantu! Babice urwagashinyaguro nabo! bajye babaca agatoki, ejo babace ururimi, ejobundi babace akaboko kugeza bapfuye


citoyen 15 May 2017

Nizere ko nabo bazabamanika.


Nizeyimana Dieu Donne 14 May 2017

Kko Isi Yararangiyepe! Ababanubakwiye Gufungwaburundu