Print

Ingabo z’ u Rwanda zitabiriye umuhango wo gushyingura Ntivuguruzwa warasiwe n’ umusirikare I Gikondo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 May 2017 Yasuwe: 7699

Mu izina rya RDF, Maj Gen Jack Nziza yihanganishije umuryango n’inshurti zabuze uwabo, abizeza ko ubutabera buzatangwa, abahamwe n’icyaha bakabihanirwa bikomeye.

Ntivuguruzwa w’imyaka 28 y’amavuko yarashwe mu ijoro ryo kuwa 9 rishyira ku wa 10 Gicurasi 2017 i Gikondo, mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro.

Abasirikare babiri bamurashe bari mu kazi ko gucunga umutekano muri ako gace, ariko ntiharamenyekana icyabateye kurasa uwo muturage. Ariko Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abakekwaho kumwica bari basinze, binyuranyije n’imyitwarire iranga abasirikare b’u Rwanda. Abo basirikare bahise batabwa muri yombi.

Mu ishyingurwa rya Ntivuguruzwa, mu izina rya RDF, Maj Gen Jack Nziza yihanganishije umuryango n’inshurti zabuze uwabo, abizeza ko ubutabera buzatangwa, abahamwe n’icyaha bakabihanirwa bikomeye.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yashimangiye ko RDF irangwa n’ikinyabupfura, ati “ Indangagciro za RDF zirasobanutse, inshingano zacu ni ukurinda abaturage ntabwo ari ukubahohotera. RDF ntiyihanganira na gato abagaragaje imyitwarire mibi. Mbisobanure neza, abakoze kino cyaha [cyo kwica Ntivuguruzwa ] babikoze ku bwabo, si mu rya RDF.

Nubwo nta cyasimbura ubuzima bw’uwabo bakundaga, umubyeyi wa Ntivuguruzwa, inshuti n’abavandimwe bashimiye RDF yifatanyije na bo mu kababaro, ikanitabira ishyingurwa rye.


Comments

HAJABAKUNZI DESIRE 18 May 2017

Birababaje kunwa sicyaha ariko kunwa ,ugasinda ,ushizwe umutekano .nikosa mubikosore .


HABINEZA Augustin 14 May 2017

Iyomyitwarire Yubusinzi Kushinzwumutekano Turayamaganye.


MUSONI THEOENE 14 May 2017

ABAMWISHE BABAHANE