Print

Mu mafoto reba uburyohe bw’urukundo hagati ya French Montana n’Umunyamidelikazi Amber Rose unafitanye umwana na Wiz Khalifa(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 17 May 2017 Yasuwe: 4054

Karim Kharbouch umuhanzi munjyana ya Hip hop uzwi nka French Montana ari muburyohe bw’urukundo n’umunyamidelikazi, Amber Rose watandukanye n’umugabo bamaranye umwaka umwe.

Amber Rose w’imyaka 33 y’amavuko amaze iminsi agaragara afatanye agatoki ku kandi na French Montana w’imyaka 32 y’amavuko, aba bombi ntibagisigana, aba babona bavugako urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

Amber Rose bivugwako ari mu munyenga w’urukundo na French Montana, uyu mugore yashakanye n’umuraperi Wiz Khalifa muri 2013 batandukana muri 2014 bafitanye umwana umwe, kuva icyo gihe uyu mugore yagiye avugwa murukundo n’abasore batandukanye, ubu biravugwa ko yabonye umugwa kumutima, akemezako French Montana azamuhoza amarira abagabo bose yamenyanye nabo bamurijije.

Ku cyumweru taliki 14 Gicurasi 2017 Montana na Amber Rose bagaragaye kuri Miami Beach bishimanye muburyo budasanzwe aho uyu muraperi yari yajyanye uyu mugore ngo bafatanye kwizihiriza hamwe umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.