Print

Zari umugore wa Diamond Platnumz acyumva ko uwahoze ari umugabo we ari muri koma yahise atega iyihuse anjya kumureba muri Afurika Yepfo(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 17 May 2017 Yasuwe: 8329

Zari Hassan kuri ubu usigaye abana n’umuhanzi Diamond nk’umugore n’umugabo, yagiye igitaraganya mu bitaro ajya kureba Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo we.

Zari na Ivan bigeze kubana ho nk’umugore n’umugabo, batandukanye babyaranye gatatu

Zari yagiye mu bitaro bya Steve Biko Hospital mu mujyi wa Pretoria muri South Africa, ajya kureba uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga wafashwe n’indwara y’umutima agahita ajya muri koma.

Ivan Ssemwanga wabyaranye na Zari abana batatu babahungu, arwaye bikomeye aho ari muri koma mu bitaro bya Steve Biko Hospital.

Zari akigera muri ibi bitaro yagiye kumbuga ze nkoranyambaga maze asaba abakunzi be gusengera uwahoze ari umugabo we kuko akomerewe n’ubuzima arimo.

Zari mubitaro areba uburyo uwahoze ari umugabo we arembejwe n’ubuzima

Zari kuri ubu ubana n’umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz babanye amaze gutandukana n’umugande, Ivan Ssemwanga aho bari bafitanye abana batatu babahungu, kuri ubu Diamond na Zari bafitanye abana babiri umukobwa n’umuhungu.


Comments

chymene 28 May 2017

Zari kuja kuraba uwahoze ari umugabo we simbonako ari bibi,kuko burya naho batakibana mwibukeko bavyaranye kandi abana babasangiye bose numugabo.nibisanzwe kuba Zari yagiye kuraba papa wabana ba Zari arwaye kandi murumvako yaramerewe nabi gose aremvye.


THOMAS 19 May 2017

Andika Igitekerezo HanoAHO YACIYE NTIHACA URWANGO MBESHYUZA 0728311165MERCI


jojo 18 May 2017

abana bari kumwe na nyina ntabwo babana na se


Nadia 18 May 2017

MUZATUBWIRE NIBA YARAKIZEEE. Imana imutabare akire abana be baracyamukeneye cyane ko nyina yabamutannye akajya kwirira iraha kuri Diamond


John 17 May 2017

Ntawushajisha injangwe.


jerome 17 May 2017

Nubundi aracyari uwe ahubwo yakurikiye imitungo ya Diamond.


Novata 17 May 2017

Indwara z’umutima ziri kwica abantu ku buryo butunguranye aho dukunze kumva cyane za stroke imitsi ijya mu bwonko yaturitse cyangwa butabona umwuka wa oxygene uhagije bitewe na za cholesterol ziba zarazibishije imitsi. Ku muntu wese wifuza kumenya uko ubuzima bwe buhagaze kwisuzumisha ni 5000 gusa usanze afite ikibazo akagura imiti hakiri kare. ku bindi bisobanuro mwahamagara 0788449901/ 0728449902