Print

KIGALI:Reba Video Ishimwe asobanura uburyo yamezemo umurizo(VIDEO+AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 17 May 2017 Yasuwe: 6919

Ishimwe Lorie Esperance avuga uko Imana yamuteje umurizo nk’igihano yarahawe bitewe nuko yari yaranze kuva mu byaha yarimo , agafatanya umurimo w’Imana n’ibyaha by’ubusambanyi , ubusinzi n’ibindi , nyamara ari umukozi w’Imana unafite inshingano mu Itorero yasengeragamo.

Akizwa yari umuririmbyi w’indirimbo z’ibisope ( karahanyuze ) , akabifatanya no kuririmba Hip Hop nk’umuraperi w’umukobwa ku giti cye.

Lorie nkuko ariko benshi bamuzi yavuze ko mbere yuko amera umurizo yabanje kugerwaho n’abahanuzi batandukanye bamubwira ko igihe yahereye akora ibyaha Imana igiye kumuhana kandi ikamushyira ku karubanda.

Mu kwezi k’Ukuboza 2014 , nibwo mu Murenge wa Nyamirambo , mu karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali inkuru yakwiriye hose ko hari umukobwa wameze umurizo .

Mu buhamya bwe ati :” N’igihano Imana yari yanteje , yarimaze iminsi imbwira ko igiye kumpana. Cyari inyama ndende iva mu kibuno , kigakururuka kikagera mu ntege . Kugenda byarangoraga , byansabaga guhora nubitse inda kugirango ntashikamira uwo murizo bikambabaza.”

Ishimwe Lorie Esperance asobanura uko uyu murizo wameze , yagize ati :” Cyari ikinyama cyaje ariko kimeze nk’umurizo w’inka . Uburyo byaje rero nagiye kumva numva umugongo ucitsemo kabiri , ngira uburibwe bwinshi numva amaraso abaye menshi n’ikibuno kibaye kinini cyane . Ubwo rero anus yagize gutya irakururuka numva igeze mu ntege . Twagiye kwa muganga […] n’injoro baratubwira ngo ntago bafatanya umurizo n’ikibuno ngo babishobore . Byarananiranye , cyane ko numvaga ijwi rimbwira ngo nta muntu uzankiza ngo abishobore.”

Ishimwe Lorie Esperance mbere yuko amera umurizo yabonye ubutumwa bumuburira buvuye ku Mana , nkuko we abyivugira.

REBA MUNSI VIDEO YA ISHIMWE ATANGAMO UBUHAMYA BW’UBURYO NGO YAMEZEMO UMURIZO:


Comments

julienne 10 July 2017

sha nimugapfe kuvuga njye uwo mumama ndamuzi ibyo avuga byarabaye kd ashaka kuvugako abakizwa bakwiye kumaramaza batabivanga


marcel 6 June 2017

kirazira gukora umurimo w’Imana ubifatanyije no gukora ibyaha ndenga kamere


john 18 May 2017

iyi ndaya yo ni danger


yoka 17 May 2017

nizasatani ziba zibakoreramo uwomurizo urihe c nisatani iba yababoshye bakarota bafite imirizo