Print

Uko Minisitiri Mukantabana yasubije Umudepite amubajije impamvu inkuba zikubita I Gatsibo na Karongi ntizikubite I Nyagatare na Ngoma

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 May 2017 Yasuwe: 7699

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi yabajijwe n’ umudepite wo muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, impamvu inkuba zikubita i Rutsiro ntizikubite i Nyagatare.

Minisitiri Mukantabana Seraphine yasobanuriye abadepite ko hari ubushakashatsi bwakozwe kugira ngo hamenyekane ubwoko bw’imirindankuba byashyirwa mu Karere ka Rutsiro bitewe n’uko kari mu twibasirwa n’inkuba cyane.

Depite Tengera Francesca yasabye ijambo abaza impamvu icyo ubwo bushakashatsi bwagezeho niba baramenye impamvu inkuba zibanda muri Rutsiro gusa.

Yagize ati “Nagira ngo nongere nsobanuze neza ese ubwo bushakashatsi niba bwarakozwe, niba bwararangiye, inkuba kuki zidakubita mu turere twose, ni iki gituma zikubita Rutsiro zigakubita Karongi ntizikubite ahandi aho kugira ngo duhugure abantu cyangwa ngo dushake imirindankuba ikibitera ntabwo twakimenya ngo tukirinde? Kuki zikubita Rutsiro ntizikubite Nyagatare? Kuki zikubita Karongi ntizikubite Ngoma ndabizi rimwe na rimwe ko zicishamo zikanakubita mwaba mwarabonye cause (impamvu) icyo gihe muri gukora ubushakashatsi?”

Asubiza ikibazo cya Depite Tengera, Minisitiri Mukantabana yasobanuye ko ubushakashatsi bwakozwe butari bugamije kureba igitera inkuba ahubwo bwarebaga ubwoko bw’imirindankuba yahashyirwa.

Yagize ati “Ngira ngo ubushakashatsi bwakozwe muri Rutsiro navuga ko butarebaga ngo biterwa n’iki? Twe twagiye kureba tubona ko inkuba zihari, ubushakashatsi bwakozwe ni ubwo kureba ngo ese imirindankuba yaba iberanye na ho ni iyihe? Na ho ku bitera inkuba byo hari inyigo yakozwe na MINEDUC yagaragaje ko hari impamvu zitandukanye hamwe na hamwe hari imiterere y’ahantu n’ubutumburuke bwaho hakaba wenda ibyaba biri munsi y’iyo misozi, amabuye, ibindi bishobora kuba byakurura amashanyarazi, ngira ngo hari nk’uko mwari mubivuze hari n’igihe cyakora utavuga ngo ni ukubera imisozi miremire kuko n’ahari umurambi inkuba zijya zihakubita na bwo bikaba ari no muri urwo rwego twakoze inyigo ahari umurambi imirindankuba ihakwiriye. Ese iyo dushyira ahari ubutumburuke ni yo twashyira ahatari ubutumburuke?

Yunzemo ati “Nkaba numva ko mu rwego rwo kubyirinda biragoye kuko niba ari ubutumburuke ntituzabucamo kabiri, niba ari amabuye ari mu butaka na yo ntabwo tuzayakuramo ngo tuyarangize ahubwo icyo dutekereza ni ukureba ingamba zo kurinda iyo nkuba ninakubita ntigire uwo ihitana.”


Comments

dieu donne jb 21 May 2017

yebabaweeeeee!mbega ikibazoo. nkibi ni ibiki koko??


Puma 20 May 2017

@ Willy,...Ibyo nkubwira ntabwo nkubeshya. Kuva Halifax kugera Vancouver, nta nkuba rwose. Muri USA naho ni uko. Ibyo bibazo byarakemutse. Ahubwo wowe mbwira ahantu uherereye kabisa. Ibibazo by’inkuba ntabiba hano. Uzabaze nundi wese uba muri North America cg i Burayi.


Puma 20 May 2017

@ Willy,...Ibyo nkubwira ntabwo nkubeshya. Kuva Halifax kugera Vancouver, nta nkuba rwose. Muri USA naho ni uko. Ibyo bibazo byarakemutse. Ahubwo wowe mbwira ahantu uherereye kabisa. Ibibazo by’inkuba ntabiba hano. Uzabaze nundi wese uba muri North America cg i Burayi.


Puma 20 May 2017

@ Willy,...Ibyo nkubwira ntabwo nkubeshya. Kuva Halifax kugera Vancouver, nta nkuba rwose. Muri USA naho ni uko. Ibyo bibazo byarakemutse. Ahubwo wowe mbwira ahantu uherereye kabisa. Ibibazo by’inkuba ntabiba hano. Uzabaze nundi wese uba muri North America cg i Burayi.


Mapendo 20 May 2017

Kamina yasubije neza. Minister nawe nuko. Abanyabwenge pe.


Mapendo 20 May 2017

Kamina yasubije neza. Minister nawe nuko. Abanyabwenge pe.


Kayitera Didas 20 May 2017

Mbuga abadepite dufite!!! Urukozasoni gusa. Hari ubwo babaza nkumva nijye ugize isoni. Depite muzima ubaza ikibazo nk’icyo umwana wo mu mashuri abanza koko? Ahaaa, nzaba mbarirwa


Jo 20 May 2017

Minister bamwongere manda! Yabyitwayemo neza imbere ya depite!


tutu 19 May 2017

uyu mudepite ndabona iki atarikibazo yakagombye kubaza bahembwa ayubusa babuze akazi bazabbagabanye hasigare nka babiri mugihugu


Willy 19 May 2017

PUMA uba he muri Canada cyangwa USA iyo mugitondo weather network television ivuga warning ya thunder storm wowe niba uba ino uba ureba he? Kuburi wese kugirango asohoke tubanza kureba weather haba mugihe cy’ubukonje cyangwa cy’ubishyuhe aho uba hataba inkuba nimirabyo canada ntaho nzi kandi mpamaze 18ans ntimukajye mu critica kandi mubeshya


Kamina 19 May 2017

Minister yibagiwe gusobanura ko inkuba zakajije umurego aho batangiriye gucukura gaz methane mu kiyaga cya Kivu. Karongi na Rutsiro nibyo byibasiwe n’inkuba kandi niyo target ya projet kurusha Rubavu,Rusizi na Nyamasheke.


Emmy 19 May 2017

Minister yasubije neza cyane nkumuntu uzi icyo akora muri minisiteri pee


Puma 19 May 2017

Ikibazo cya Depite ni cyiza cyane. Ariko Minister yagisubije nabi cyane. Nta bushakashatsi bwakozwe bujyanye n’icyo kibazo. Bakora ubushakashatsi bw’iki se kdi bwararangije gukorwa, ibintu bikavumburwa : ibintu biriho!!! Usa, canada,... nta nkuba zihaba. Muri make yagaragaje ko hari ubushake bucye bwo kurandura burundu iki kibazo. Icyangombwa ni ukugura iyo mirandankuba igakoreshwa nta kindi.


Kaka 19 May 2017

Uyu mudame yamusubije neza, kuko inkuba zikururwa n’ ibintu bitandukanye, ubutumburuke,ubutare buri mubutaka,imyitwarire yicyakubiswe nlinkuba aho cyari kiri, nibindi.


Alain 19 May 2017

uyu mugore ni umuhanga cyane !! yasubije neza !


jean 19 May 2017

Ikibazo cya depite kiragoye!
kirerekana urugero rwiza rwimyigire(ubumenyi)
nshimiye minister igisubizo yamuhaye!