Print

Imyiteguro y’ubukwe bwa King James irakomeje aho yamaze no kwereka umuryango mw’ibanga umukobwa bateganya kubana(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 21 May 2017 Yasuwe: 17681

Umuhanzi Ruhumuriza James wamenyekanye cyane mu muziki nka King James ari mu myiteguro yo gushaka umugore ariko abihisha itangazamakuru.

Mu minsi ishize nibwo ikinyamakuru umuryango.rw twabagejejeho amakuru twari twakuye mu nshuti za hafi za King James ko ngo ari mu myiteguro yo gushaka umugore mu ibanga ariko we akabyamaganira kure.Gusa ubu icyamenyekanye nuko King James n’umukunzi we bagiye kuzabana batibifuza ko ibyabo bigarukwaho cyane mu bitangazamakuru.

King James n’umwe mu bahanzi badakunda kuvuga ibyerekeranye n’urukundo rwabo mu bitangazamakuru, ibi byaje no gutuma avugwaho gukundana n’abakobwa batandukanye ariko bikarangira abihakana bitewe nuko ashaka kugira ubwiru iby’ubukwe bwe.

Kuri ubu amakuru nubundi agera k’umuryango.rw nuko umukobwa bakundana bateganya no kubana ukiri ibanga ngo yamaze no kumwerekana mu muryango.

Muri iki cy’umweru ubwo uyu musore yari mu kiganiro kuri City Radio, umunyamakuru yaje kumubaza gahunda afite mu minsi iri imbere ku buzima bwe busanzwe maze asubiza ko mu gihe cya vuba ariko nawe atazi neza ashobora gushaka umugore.

Mu minsi ishize ubwo hashyirwaga hanze amafoto y’inzu uyu musore yujuje bivugwako azabanamo n’uwo mukunzi we, byatangiye nabyo abihakana ko iyo nzu atari iye gusa nyuma aza kwemera ko ari iye.

Elcy Ishimwe niwe mukobwa uherutse kuvugwa ko yaba ariwe King James agiye gushaka gusa bombi barabihakanye ndetse uyu mukobwa yahise anerekana undi musore ngo bakundana.


Comments

janvier 23 May 2017

atugezaho indirimbo nziza turamushyigikiye imana imugende imbere mu myiteguro y’ubukwe bwe.


Anord Ian 22 May 2017

Congs man shes the Best


22 May 2017

Aliko se mwahaye James amahoro? Murabona erengeranye koko? Abakobwa bose mumugerekaho ni babandi bi nararibonye mu gucurika abagabo cg abahungu. Uretse kumutesha umutwe mubona ali bo gushinga ingo zigakomera? Mwatangajwe ni icyabagize ikimenyabose? James agomba kandi bigombe kuba areba kure...


Joly umulisa 22 May 2017

Gusaa nanjye ndamukunda nubwo nabimubwiye ntansubize ark abimenye ko nta jock zarimo


mukunde jacquis 21 May 2017

ariko nibwo byaba ijanga rye ! noje sr tuvuge ko yagiye kwereka umuryango umukobwa ntihaboneka ifoto nimwe? wowe watangaje iyi nkuru wadutuburiye wagombaga gukpra uko ushobote mubuhanga wize mu itangaza makuru ukaboja ifoto ikwemereea kuduha iyi nkuru kuko ubu ntuyujuje! wari kuyireka ukabanza ukayibona! kuko igiteye amatsiko abasomyi kwari ukubabwira ko uwo ukigizwe ibanga wowe ubutangaje wamubonye!! ntacyo dukuye mu nkuru yawe kuko nuyu munsi bikiri mumabanga !!


mukunde jacquis 21 May 2017

ariko nibwo byaba ijanga rye ! noje sr tuvuge ko yagiye kwereka umuryango umukobwa ntihaboneka ifoto nimwe? wowe watangaje iyi nkuru wadutuburiye wagombaga gukpra uko ushobote mubuhanga wize mu itangaza makuru ukaboja ifoto ikwemereea kuduha iyi nkuru kuko ubu ntuyujuje! wari kuyireka ukabanza ukayibona! kuko igiteye amatsiko abasomyi kwari ukubabwira ko uwo ukigizwe ibanga wowe ubutangaje wamubonye!! ntacyo dukuye mu nkuru yawe kuko nuyu munsi bikiri mumabanga !!


Ndayisenga Gady 21 May 2017

Nimumukeke akore ibyashaka nihagera tuzamubone bidatinze king ndagushyigikiye sibyiza kuvuga byose


Adrien 21 May 2017

king mumureke arakora ibyoyumva byamuhesha amahoro


Ange 21 May 2017

Turabashyigikiye


Niyonkuru jean Damour 21 May 2017

James akora ibyazi, kd singombwa ibintu byose bijye Public. guyz try your best


Famu 21 May 2017

urugo ruhire.


omar 21 May 2017

non sense!! ubuse iyi nkuru iruzuye? heading itamatchinga na content. har igihe mwibwira ngo murakurura abasomyi kandi mubirukana. sinakongera gufungura link yanyu


Uwingeneye fanny 21 May 2017

Ndakwemera musaza


Agatesi 21 May 2017

King numuhanga, ibye arabyimdnyera. nta byo kwitaranga. king ndagushyinjyikiye mugire ibanga batamugutwara.


kamanzi 21 May 2017

eee,iki cyuki nicyo cya king! twarakoranye muri exam ya provisoir di!


Mibambwe 21 May 2017

Ariko ubundi mutekerezako King James ari injiji abiteze ko abantu benshi buzuye ifitina