Print

Umukobwa washyinguwe mu 1997 yagaragaye atembera mu giturage

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 May 2017 Yasuwe: 9572

Umwana w’umukobwa wo mu gihugu cya Malawi utatangajwe amazina wahoze yiga ku kigo cy’amashuli cya Namulenga mu gace ka Mulanje , yateje urujijo nyuma yo kugaragara atembera mu bice by’iwabo nyuma y’imyaka isaga 20 apfuye ndetse bakanamuhamba.

Umuvugizi wa polisi muri kariya gace, Gresham Ngwira yemeje mu mpera z’icyumweru gishize ko uyu mwana yagaragaye ndetse akanajyanwa ku kigo nderabuzima cyari hafi aho.

Uyu mwana wateje urujijo yagaragaye asa n’ufite utubazo gusa ajyanwa kwa muganga ubu ngo akaba ameze neza, yahise abona n’ababyeyi be ariko nab o babanza kugira impungenge zo kumwakira gusa abaganga babemeza ko ameze neza nta kibazo

Uyu mwana kandi yagaragaye angina nk’uko yanganaga ubwo yapfaga, bityo ibi bikaba ari bimwe mu byateje impungenge abongeye kumubona bitewe n’imyaka yari itambutse batamubona ndetse baranamukoreye imihango yo kumusezeraho


Comments

DieudonnÉ Tuyishime 22 May 2017

NONE IMPUZU BAMUSHINGURANY IZO YAZUKANYE?