Print

Ese ni gute wamenya igitsina cy’umwana utwite mbere y’uko ubibwirwa na muganga?Reba uburyo 7 bworoshye utaruzi bwabigufashamo

Yanditwe na: Martin Munezero 22 May 2015 Yasuwe: 88375

Kwa muganga hari uburyo bukoreshwa bwa ultrasound ukaba wamenya igitsina cy’umwana uzabyara. Hagati y’ibyumweru 16 na 20 kwa muganga bashobora gukoresha ibyuma byabugenewe bakamenya neza igitsina uzabyara, iyo bitagaragara neza bisaba kongera nyuma y’ibyumweru bicye.

. Namenya nte igitsina cy’umwana nzabyara?
. Ese umugore utwite umuhungu agira ibihe bimenyetso?
. Ese umugore utwite umukobwa agira ibihe bimenyetso?
. Ibiranga umugore utwite

Nyamara n’ubwo akenshi biba ngombwa ko umuntu ajya kwa muganga bakabasha kumubwira igitsina cy’umwana yitegura kwibaruka, hari n’ubwo akenshi nk’abakuze bakwitegereza utwite bakakubwira ngo uzabyara igitsina iki n’iki kandi bigahura bitewe n’uko bakubona. Ibi ni bimwe mu byo bashingiraho rero baguhamiriza igitsina cy’umwana uzibaruka.

KWANGA IBIRYO

Niba ujya wibaza impamvu abagore bamwe bifuza ibiryo runaka abandi bagahurwa ibiryo byose, bifitanye isano n’igitsina cy’umwana baba batwite.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abagore bakunze kwanga ibiryo cyane cyangwa se nyuma yo kurya bakagira iseseme cyane, bakunze kubyara abahungu.
Impamvu ni uko umubiri w’umugore uba ufite akazi kenshi ko kurinda ingobyi y’umwana w’umuhungu kurusha umukobwa, kuko iy’umuhungu yangirika byoroshye kurusha umukobwa.

IMIHINDAGURIKIRE Y’AMABERE

Amabere ari mu bice bya mbere bihinduka cyane mu gihe umugore atwite. Niba amabere yawe aba manini kandi agakomera kurusha ibisanzwe, akenshi uba utwite umukobwa, naho mu gihe amabere yawe atahindutse cyane, ushobora kuba utwite umuhungu.

UKO UGENDA UHINDURA IMIMERERE

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abagore bakunze kurwaragurika no kwanga ibintu byinshi mu bihembwe 2 bya mbere byo gutwita bakunze kubyara abahungu ugereranyije n’abagore badakunze kugira ibi bibazo mu gihe batwite.

UBWOKO BW’IBIRYO UKUNDA

Ubwoko bw’ibiryo umugore utwite yibandaho cyane bishobora kukwereka igitsina cy’umwana atwite. Niba umugore yikundiye ibiryohera n’ibirimo isukari cyane, akenshi aba atwite umukobwa. Niba umugore akunda ibiryo birimo urusenda biba byerekana ko yiteguye kwibaruka umuhungu.

UKO UMEZE MU MASO

Niba ufite ibiheri mu maso, ukaba ugenda wirabura kurusha ibisanzwe cyangwa uri gucikagurika imisatsi cyane, bishobora kwerekana ko uri hafi kwibaruka umwana w’umukobwa. Ibi ahanini bivugwa ko umwana w’umukobwa aba ari gufata ku bwiza bwa mama we. Niba umeze neza, ukaba ufite imisatsi yawe myiza nk’ibisanzwe nta mpinduka kuri wowe, ushobora kuba ugiye kwibaruka umuhungu.

UBURYO UMWANA ATERAGURA IMIGERI MUNDA

Ibi akenshi ntibirebana n’uburyo umwana ateraguramo imigeri, ahubwo birebana n’aho ayitera. Bivugwa ko iyo umwana atera imigeri hejuru gato nko mu mbavu, aba ari umukobwa. Niba uyumvira hasi mu nda, byerekana ko ari umuhungu.

UMUVUDUKO W’AMARASO

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’abahanga bo muri Canada, bwerekanye ko umuvuduko w’amaraso nko guhera ku byumweru 26 ushobora kukwereka niba uzabyara umuhungu cg umukobwa.

Iyo umuvuduko w’amaraso uri hejuru biba byerekana ko uzabyara umuhungu naho mu gihe uri hasi byakwereka ko uzabyara umukobwa.

Ibi bimenyetso rero n’ubwo bidahatse ukuri ijana ku ijana, bishobora kugufasha kumenya igitsina cy’umwana uzabyara n’ubwo hari andi mahirwe make y’uko bitahura.

Comments

uwitonze ange 30 January 2023

Ubuse twabyizera ijana kwi jananzabyemera nabonyeicyonabyaye

Fidele 5 January 2023

Ese iyo umugore akunda inzoga atwite ntakibazo zamora kumwana?

philippe 19 November 2022

Umugore gukunda ibinyamafufu bivuziki?

philippe 19 November 2022

iyo umugore akunda ibinyamafufu byerekana iki?

emme 5 September 2022

njye kuwa mbere nara rwaraguritse nanga ibiryo nsaneza cyane byara umuhungu kuya Kabiri sinahindutse kuruhu nakundaga ibisharira kubera ntarya urusenda nakoreshaga indimu nabwo nasanze aru muhungu njyerero twarahujepe

1 June 2022

DEDE
Muratubeshye

Iradukunda noëline 14 May 2022

Ivyo bintu nububeshi!inda y’umuhungu niyo isesha nabi umuntu!ivyo gukunda indya navyo sivyo kk jewe sinkunda nakimwe kurusha ibindi.uretse mu mezi 3 ya1 ntakunda umuceri biheze mfungura indya zose.

[email protected] 20 September 2019

Nonese umwana wumuhungu cg umukobwa akurira muruhe rubavu rwummugore

dodo 7 July 2019

murabeshye ,iyo uzabyara umuhungu usa nabi cyane kdi ukanga umugabo ukumva atanakuvugiramo hhhhh kubera haba habaye abagabo 2 munzu imwe kdi inda yumuhungu iraremera cyane ugirango harimo amabuye,kdi umuhungu atangira gucura kare ariko umukobwa aratinda kuburyo ushobora nokugira ubwoba ko ntamwana uri munda kubwo gutinda gucura murakoze

Elevanie 27 January 2018

None c iyo umwana aterera hasi no hejuru ndetse no mumbavu hose kandi ukaba ubona ibi bimenyetso mwavuze ari ibyumukobwa ndetse ni byu muhungu byose ubibona biba bivuze ko uba uzibaruka impanga

Salomon 29 November 2017

Murakoz Mukomez Mutubwire nibindi

Ema 17 October 2017

Gd Mr6 Ew J Umutambukanyi Wanj Urusenda Ageranaho Arurigata Rka Ndabk Azamvyarir Umuhung Nzahita Mpamya Ukuri P6

17 October 2017

tokaaaa mujye mwandika ibyo muziiiiiiiiii

uzabakiriho 24 May 2017

bagore murumve rero mubasobanurire nibijyanye nuburumbuke hari bamwe batabiz

shako 24 May 2017

aha ni good mwaracukumbuye kambyandike nanjye nibere docter kuko kwamuganga ntibakivuga igitsina umubyeyi atwite ngo ababyeyi babwirwaga ko batwite abakobwa bagahita bazivanamo ngo ntibabyara nyakatsi

Ahiremeye Melance 23 May 2017

Murakoze cane tugiye natwe kuraba jwivyo mutubwiye arivyo.Ndi muburundi i Muyinga

Imanicakanzu marcelin 23 May 2017

Ibyo kugaragaza ukoimiterere yababyeyi iba imezentabwo biba byorishyepe ariko ibyo ubushakashatsi byadushakiye nukuri bibaho kandi haribamwe batabasha kumenya igitsina cyumwana baba batwite arikonibabyumvireho murakozepe

maman shema 22 May 2017

ibi ndabyemeye kbsa nkurikije ibimbaho mbyara abahungu gusa kd biriya bimenyetso nibyo bimbaho.thx