Print

Icyamamare muri Sinema mpuzamahanga wamenyekanye nka James Bond yitabye Imana(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 24 May 2017 Yasuwe: 1981

Roger Moore wamenyekanye cyane muri Cinema ubwo yakinaga muri Filime yitwa James Bond , yitabye Imana kuri uyu munsi azize indwara ya kanseri nk’uko byatangajwe n’umuryango we umuhora hafi.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2017 nibwo umugabo wakunzwe cyane yitirirwa filime yakinaga yitwa James Bond witwa Roger Moore yitabye Imana kumyaka 89 yose y’amavuko.Iby’ urupfu rwe byatangajwe n’ umuryango we ubwo babinyuzaga ku mbuga nkoranyambaga batambutsa ubu butumwa.

Sir Roger George Moore KBE n’umugabo w’ Umwongereza yavutse taliki ya 14 Ukwakira 1927. yabaye umukinnyi wa gatanu wakinnye muri film izwi nka James Bond ndetse agaragara mu bice byayo birindwi byasohotse hagati y’umwaka wa 1973 na 1985.

Ibice yamenyekaniyemo akina muri James Bond harimo The Spy Who loved me, na live and let die. Izindi film uyu mugabo yagaragayemo harimo nka The Saint, Moonraker n’ izindi nyinshi zigiye zitandukanye.