Print

Umugabo n’abana be batatu bari mu bitaro bya masaka nyuma yo gutunga agatoki no kwica inzoka eshatu hanyuma iya kane ikabacika

Yanditwe na: Martin Munezero 25 May 2017 Yasuwe: 15544

Umugabo n’abana batatu barembeye mu bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro nyuma y’uko bishe inzoka zigera kuri eshatu zari zaje mu rugo rwabo.Umugore w’uyu mugabo urembye avuga ko yatunguwe no kubona abana be n’umugabo we bafatwa n’uburwayi butazwi.

Uyu mugore yabwiye Tv 1 ko ari uwatunze agatoki iyo nzoka, uwayerekanye aho yakururukaga ndetse n’uwayishe yafashwe n’indwara itarasobanuka kugeza ubu. Yavuze ko umwe mu bana be bato urembye ariwe wayitunze agatoki ubwo yazaga.

Ngo izi nzoka zazaga zisimburana mu minota nk’itanu kuburyo yayicaga hashira akanya gato akabona n’indi iraje. Ngo ejo hashize nka saa kumi z’umugoroba nibwo haje iya nyuma ari nayo yabacitse ikihisha mu mateke.

Yanavuze ko bishe inzoka eshatu ariko ko iya kane yabacitse banakeka ko ariyo yatumye abo mu muryango we bafatwa n’iyo ndwara. Bamwe mu baturanyi bavuze ko izo nzoka zishobora kuba zoherejwe na nyir’inzu ariko umugore usanzwe ukodesha uyu muryango yabihakanye yivuye inyuma.

Yabwiye umunyamakuru ko bamubeshyera ndetse ko akunze kwibutsa aba bapangayi ko bwakwiriye gusenga buri gihe.Mbere y’uko umunyamakuru wa Radio/Tv 1 ava muri urwo rugo nawe yatunguwe no kubona indi nzoka ije mu rugo ariko abaturage bariruka abandi bihagararaho barayica.

Kugeza ubu, abaganga bo mu bitaro bya Masaka bavuze ko bigoye kuvura aba baturage kuko nta nzoka yabariye bityo ko bakiri gushakisha uko babavura.


Comments

lydia 28 May 2017

Andika Igitekerezo Hano mana tabaruwomuryongo urageramiwe kand bizereko ushobora vyose


nsengiyumva abbuba 27 May 2017

Andika Igitekerezo Hano birabaje imana ibarinde


Jeremie 26 May 2017

Imyuka mibi babasengere nahose barabavura iki?


emmy the fire 26 May 2017

OMG!!!Imana ibatabare kbx kdi dukomeze dusenge ndumva bitoroshye naga to..


jerome 26 May 2017

manishobora byose ubwose ninzoka gusa? ahubwo ndumva ari rwangendanyi gusa basenge bakomeje kuko ndumva arabo gutabarwa n’uwiteka Imana ishobora byose.


uwayesu 26 May 2017

twibuke ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya cyane. abo bantu bizuyaza, amasengesho no kwizera Yesu Kristo ni wo muti, bareke abanganga bavure abandi.


nsabimana 25 May 2017

Andika Igitekerezo Hano ibi nibikira mana tabara urwanda aha dumiwe’


Habimana JD 25 May 2017

Yiweee!!! Akasakumiro ra? Mana nyagasani tabara uwo muryango kd uneshe imyuka mibi, uhindure nabakorana nayo babe abana nawe kd bakunezerere


25 May 2017

Yezu we, tabara uwo muryango maze uhashye uwo mwanzi shitani. mpuhwe z’Imana wowe yobera rijimije ry’ubutatu butagatifu, turakwiringiye!


armstrong 25 May 2017

ndumva arihatari,rero abobantu nibabagumisha kwa muganga barahapfira kabisa,nibabareke bajye muavuzi bagakondo cyangwa bashake padiri obald abasengere


innocent 25 May 2017

Bavandimwe iyo sinzoka nidayimoni pe.izo ninterezanyo mwivuze mukinyarwanda.kdi mwirijyire nyagasani


xxx 25 May 2017

mana ya burahamu na Isaak.
na yakobo iyo ni myuka mibi pe yesu we!!!!IMANA ibatabare Ubundi bajye kumavi basenge


25 May 2017

ni ugusenga cyane Yezu Nyirimpuhwe yazukiye kudukiza. ariko kandi bashaka umugombozi akabaha umuti wa kinyarwanda nabo bajya bagerageza. Yezu Kristu ashoboye byose


Mwungura yasaya patrick 25 May 2017

ibyo ntibibatere ubwobo byose Yesu yarabinesheje k’ Umusaraba .
muduhe amazina yabo barwaye tubasengere Imana yacu dusenga irabakiza.


Only God 25 May 2017

Nyagasani Mana dutabare,izo rohombi zateye uwomuryango turazamaganye zisubire ikuzimu mu izina rya Yezu.Muhumure musenge Imana irabakiza shitani ningabo ze


Joyeuse 25 May 2017

Bakeneye umunyamasengesho akirukana io myuka mibi bagaherako bakaba bazima


Boss 25 May 2017

Ababantu nukubasengera. Kuko kuba abaganga babuze indwara nibajye mukinyarwanda mubavuzi bagakondo. Nibahamagare uyu mupasteur afasha abantu benshi arabasengera bagakira 0728509496. Rwose ibitaro by a ADEPR Nyamata biramwifashisha mugihe batabona indwara kdi abantu benshi barahakirira.


Boss 25 May 2017

Ababantu nukubasengera. Kuko kuba abaganga babuze indwara nibajye mukinyarwanda mubavuzi bagakondo. Nibahamagare uyu mupasteur afasha abantu benshi arabasengera bagakira 0728509496. Rwose ibitaro by a ADEPR Nyamata biramwifashisha mugihe batabona indwara kdi abantu benshi barahakirira.


jack 25 May 2017

Jyewe icyo mbona izonzoka nigatumwa gusa icya mbele umuti nuguse nga Niko bimezekbs


25 May 2017

Imperuka iragwira twihanganishije benedata bahuye niryobara Imana itabare uwomuryango


Niyitegeka Simeon 25 May 2017

Andika Igitekerezo Hano mbega abantu bahuye nibibazo reka tubasengere Imana ibatabare bajye murusengero basengerwe muganga avura indwara zifatika iyi yo niyabakozi b’Imana murakoze


Niyibigira 25 May 2017

Abo Bantu babasengere kuko amasengesho arafasha abaganga gusobanukirwa indwara idasanzwe yabafashe.


kiki 24 May 2017

yayaya barahapfira ahubwo nibahaguma bajya mukinyarwanda c cyangwa bakaza hamo imusanze kuriryavuriro ryagakondo bamamaza kuri radio konabonye bakorana namashitani kandi urworugo akaba ariyo yarwibasiye nibihagarareho nakazikabo