Print

Libya: Abasaga 30 bapfiriye mu nyanja ya Mediterane ubwato butarohamye

Yanditwe na: Ferdinand Dukundimana 25 May 2017 Yasuwe: 1044

Abantu 200 nibo barohamiye mu nyanja ya Mediterane ubwo bageragezaga kwambuka bava muri Libya berekeza mu bihugu by’i Burayi. Kugeza ubu abasaga 30 bamaze gusiga ubuzima muri iyo nyanja.

Nk’uko bitangazwa n’abatabazi bo mu muryango wa MAOS, ngo si ubwato bwarohamye ahubwo abaguye mu nyanja bitewe n’umubyigano ukabije waberaga mu bwato hanyuma bituma benshi begenda bagwa mu mazi mu gihe ubwato bwagendaga.

Habarirwaga abari hagati ya 500 na 700 bari muri ubwo bwato ndetse benshi batangiye kurohama bugeze mu birometero bisaga 20 uvuye ku nkengero za Mediterane muri Libiya. Abatabazi bavuze ko bitazwi neza niba ari umuhengeri watumye barohama cyangwa niba abari mu bwato bbahengamiye uruhande rumwe ari benshi bigatuma bagwa mu nyanja.

Umutaliyani ukora ubutabazi mu nyanja ya Mediterane yabwiye AFP ko ibyabaye atari ibikabyo by’amafilime ahubwo ngo ni ukuri gusanzwe kuriho cyane cyane ku banyafurika y’amajyaruguru bahora bahungira mu Burayi.

Iyi mpanuka yabaye nyuma y’ubutabazi bugera kuri 15 bwari bumaze gukorwa mu gihe cy’amasaha 25 yonyine, kandi muri bwo hakaba harokowemo abasaga 1700. Bivugwa ko muri aya mezi hakunda kuba impanuka nyinshi mu nyanja ya Mediterane bitewe n’imiyaga y’Imppeshyi ikunda kwibasira abimukira bava mu bihugu by’Abarabu berekeza mu Burayi.

Bivugwa ko ibihumbi n’ibihumbi by’ Abanya-Libiya bahunga igihungu cyabo umunsi ku munsi ndetse ngo abasaga 8500 bimutse mu byumweru bibiri bishize.


Comments

alo 25 May 2017

murohame nyine abandi bagenda muri zarutema ikirere nahomwe nukubyiganirabmubawato abakene muzapfa nabikoko