Print

Nyaruguru: Umugore yatabaje abaturanyi avuga ko asanze umugabo we yimanitse mu giti cy’ ipera

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 May 2017 Yasuwe: 2232

Mu murenge wa Ruramba, akagari ka Gabiro umudugudu wa Kageyo mu karere ka Nyaruguru umugore yatabaje abaturanyi be avuga ko abyutse agasanga umugabo we Ndagijimana Jean Paul yimanitse mu giti cy’ ipera.

Hari mu gitondo cyo ku wa 24 Gicurasi 2017. Abaturanyi barahageze basanga Ndagijimana yashizemo umwuka niko guhita babimenyesha inzego z’ ubuyobozi n’ iz’ umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramba, Jeanne Nibagwire, yatangaje ko bakimara kumenyeshwa ayo makuru bahise bajya muri urwo rugo basanga koko Ndagijimana amanitse mu giti, bakeka ko yiyahuye.

Yagize ati “Yari yaraye mu rugo, umugore akangutse mu gitondo rero nibwo ngo yamubuze noneho arabyuka ajya mu gikari asanga umugabo yimanitse mu mugozi mu giti cy’ipera gihari. Umugore atubwira ko yamubuze akeka ko yaba yazindukiye mu mirimo. Umuryango we nawo uvuga ko nta kibazo bari bafitanye kandi nta n’undi muntu azi bari bafitanye ikibazo, kandi banavuga ko yatashye ameze neza ku buryo ibyo kwiyahura nabo byabatunguye”.

Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, umurambo wa Ndagijimana wahise ujyanwa ku bitaro bya Munini, kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane amakuru arambuye ku rupfu rwe.

Nibagwire avuga ko biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera ushyingurwa kuri uyu wa kane tariki 25 Gicurasi 2017.


Comments

nyiransengiyumva jeannette 26 May 2017

yariyarindagiye iyo bamureka numurambo we ugakomeza gukubitwa


Ntidendereza innocent 26 May 2017

Uwiyishe ntaririrwa


toka 25 May 2017

yarahaze arakarya nyina