Print

Amatora ya Perezida wa Repubulika ntabwo azatwara miliyari 5 nk’ uko byari byatangajwe mbere

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 May 2017 Yasuwe: 1666

Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017 azatwara miliyari 6 na miliyoni 600 zisaga aho kuba miliyari 5 nk’ uko byari byatangajwe.

Ibi komisiyo y’ amatora yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2017 mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru.

Perezida wa Komisiyo y’ amatora Prof. Kalisa Mbanda yabwiye abanyamakuru ko imyiteguro y’ amatora ya Perezida igeze kure aho yavuze ko igeze ku kigero cya 90%.

Uretse impinduka ku ngengo y’ imari izakoreshwa muri ayo matora komisiyo y’ amatora yanavuze ko imbuga nkoranyambaga nka Facebook na whatsapp zishobora kuzahagarikwa nibigaragara ko zirimo kubangamira imigendekere myiza y’ amatora.

Komisiyo y’ amatora ivuga ko yamaze kubona amwe mu mafaranga agize ingengo y’imari izakoreshwa muri ayo matora azatwara amafaranga y’u Rwanda asaga 6.600.000.000, ngo andi bazayongerwa na Leta mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018, ayo akaba angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 1.400.000.000.
Aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa birimo gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida, guhugura abazatoresha no kwigisha abanyarwanda ibijyanye n’uburere mboneragihugu.

Abakandida batatu bigenga aribo Mwenedata Gilbert, Diane Shimwa Rwigara na Mpayimana Philiipe nibo bamaze kugeza kuri Komisiyo y’ amatora umushinga wo kuzatanga kanditature ku mwanya wa Perezida. Magingo aya barimo kuzenguruka mu gihugu bashaka ababasinyiza nk’ uko amategeko abisaba umukandida wigenga wifuza gutanga kandidature ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.


Comments

eeeeeee 25 May 2017

abakora muri comission yamatora kurwego rwohejuru iyo amatora yegereje baba bariye aya niyo bazaguramo amamodoka bubakemo amazu naho ibyoguhugura mutanga angahe igihumbi aba turage inzara irabishe none murikubashakamo namafaranga yomumatora imana izaturengera muribeshya


Kimonyo 25 May 2017

Onesphore mwana wa mama se urabaza iki.None se abazitoza ntibazakenera no kwiyamamaza? Kandi yenda ntawamenya muri ayo mafaranga yakayabo harimo nayo uzatsinda azabona nk’igihembo.Nka miliyari 3!!


Onesphore 25 May 2017

Ayo mafaranga ko ari menshi cyane ni azakora iki? Ubukene buranuma mu gihugu twarangiza koko tukangiza amafaranga ku bintu tuzi neza uko bizarangira?