Print

Inuma yatangaje abantu ubwo yafatwaga igafungwa izira kugerageza kwinjiza ibiyobyabwenge mu kidi gihugu(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 26 May 2017 Yasuwe: 4083

lnuma yafatiwe mu gihugu cya Kuwait, giherereye mu birwa bya Perse, bikaba bivugwa ko yari itwaye ibiyobyabwenge bikoze mu binini bigera kuri 178 ibijyanye mu kindi gihugu.

The Mirror dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi numa yari itwaye ibi binini byo mu bwoko bwa ecstasy pill mu gafuka gato ko mu mugongo bayikoreye ikaba yari ibivanye mu gihugu cya Iraq ibizanye muri Kuwait. Polisi yo muri iki gihugu ikaba yahise itangaza ko nyuma gufata iyi numa, bahise bayifungiranira ahantu mu gihe ibyo binini yari ihetse mu gafuka bayisanganye byagiye gukorerwa isuzuma bagasanga ari ibiyobyabwenge hanyuma bakaba bari no mu iperereza ry’aho yari ibijyanye.

Bikaba bivugwa ko inzego zishinzwe iperereza zatangaje ko ibi binini byaba byoherejwe n’abacuruza ibiyobyabwenge bityo bukaba ari bumwe mu buryo bari bakoresheje ngo bigere aho bigomba kugera hifashishijwe iyi nyoni kuko ngo ubusanzwe ntibyemewe ndetse hari n’inzego zishinzwe kubirwanya zivuye inyuma muri kiriya gihugu.

Abantu benshi bakaba banatangajwe n’ukuntu inyoni ibasha kuva mu gihugu kimwe ikajya mu kindi, ijyanye ubutumwa kandi ikabushyikiriza abo bwagenewe nta mpungenge yarangiza igataha aho yaturutse. Gusa si ubwa mbere ibi bibaye byo kohereza inuma zihetse ibintu nk’ibi, kuko no mu 2016 hafashwe na none inuma yari ijyanye ibiyobyabwenge muri gereza ya Costa Rica.


Comments

man power 27 May 2017

Ujye utinya umuntu ukunda amahera ibaze ageze aho atuma inuma ahaaaa isiwe