Print

Dubayi: Batangiye gukoresha abapolisi b’amarobo (robot)

Yanditwe na: Ferdinand Dukundimana 27 May 2017 Yasuwe: 2396

Igipolisi cya Dubayi cyerekanye umupolisi wa mbere ukozwe mu ikoranabuhanga rya robo (robot) uzajya acunga umutekano mu maduka n’uduce dukunda kwibasira ba mukerarugendo.

Abazajya bakoresha icyo kirobo bazajya bakibwira amakosa yakozwe hanyuma bishyure amafaranga runaka kugira ngo kibahe amakuru bifuza.

Amakuru icyo kiribo kizajya gikusanya ngo azajya ahererekanwa mu nzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ubuyobozi bwa Polisi muri Dubayi buvuga ko bifuza ko muri 2030 ikoreshwa ry’amarobo mu gucunga umutekano ryazagera kuri 25% ndetse bikazageraho biba 100%.

Khalid Al Razooqi, uyobora Polisi muri Dubayi, yagize ati "Ntitugiye gusimbuza abapolisi bacu amarobo kano kanya ariko mu gihe abantu bakomeza kwiyongera muri Dubayi twakwimurira abapolisi bacu mu bindi bice bikeneye umutekano."

Dubayi ibaye iya mbere mu gukoresha iri koranabuhanga ry’amarobo acunga umutekano ku isi.