Print

Uganda: Akena (mwene Milton Obote) ati “Singendera ku bya Museveni, ngenda ingendo ya Data”

Yanditwe na: Ferdinand Dukundimana 27 May 2017 Yasuwe: 2626

Jimmy Akena, umuhungu wa nyakwigendera Milton Obote wahiritswe ku ngoma na Perezida Museveni, yanyomoje abamushinja kugambanira rwihishwa ishyaka ayoboye kandi ritavuga rumwe n’ubutegetsi (Uganda People’s Congress Party) ngo rijye mu maboko y’ishyaka rya Museveni, NRM.

Ku munsi w’ejo itsinda ry’abarwanashyaka ba UPC Akena, mwene Milton Obote, ayoboye bamusabye impinduka zikomeye mu miyoborere y’ishyaka ngo kubera inama zo mu ibanga Akena agirana na Perezida Museveni hagambiriwe kurangiriza ishyaka ryabo mu rya Museveni.

Avugana n’itangazamakuru, Jimmy Akena yavuze icyo we agenderaho ari intambwe za Se, ko atari intambuko ya Perezida Museveni.

N’uburakari bwinshi Akena yagize ati “Abo bavuga ko nshaka kugurisha UPC kuri NRM ya Museveni barabeshya. Njye nkandagira aho Data yakandagiraga dore ko ari na we Se w’ishyaka nyoboye. Njye singendera kubya Museveni.”

Yakomeje avuga ko ahagaze kandi yemera amahame y’ishyaka rya UPC kandi ko adashobora kugurisha ishyaka rye.

Agaruka ku birego by’abarwanashyaka ba UPC bamushinja inama za rwihishwa akorana na Perezida Museveni, Akena yavuze ko ahubwo azishimira guhura na Museveni baganira ku mugambi w’amahoro ndetse anasobanura ko inama bakoranye yavugaga nshingano z’abagize intekonshingamategeko ya Uganda.

Yagize ati “Sinigeze mpura na Museveni ngo mugurishe ishyaka rya UPC ahubwo ndifuza guhura na we tuganira uko twasakaza amahoro.”


Comments

emmanuel 28 May 2017

Wakamenyeseko ibihe atarikimwe ubu isi ifite indimikorere iyo urangaye uraphakandinturirirwe.


Kwibuka 27 May 2017

Murebe mu Rwanda kuva kungoma ya Cyami ni Nkurimbure njyeho abandi nabo bakakurimbura kugirango bajyeho.Habyarimana yari yaragerageje nyuma yo guhitana Kayibanda ariko abana be bakomeje kubaho, abahunze muri 1959, 1973 ntabwo bigeze bakurikirwa hanze ngo bicwe.