Print

Umukobwa yaroze umusore abinyujije mu dukingirizo hafi no gupfa

Yanditwe na: Martin Munezero 27 May 2017 Yasuwe: 9773

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 uba muri Amerika ariko inkomoko ye ari muri Afurika, ubwo yagiriraga uruzinduko mu gihugu cya Benin, yahuye n’uruva gusenya ubwo yari amaze gusambana n’umukobwa w’imyaka 18.

Ndiaye Salima, umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, niwe wakoreye ibara uyu munyamerika, afatanyije na se, baramuroze bagamije kumukuramo amafaranga.

Nk’uko ikinyamakuru Africanewsdest kibitangaza ngo se wa Ndiaye Salima yari asanzwe afite amafaranga, nyuma yaje guhura n’igihombo gikomeye.

Ubwo ubukene yabonaga bumumereye nabi nibwo yabwiye umukobwa we kwemera agashaka uburyo bwose azaryamana n’uwo musore, wari muri icyo gihugu yaraje gutembera.

Mbere y’uko uyu mukobwa aryamana n’uwo musore, ngo se yabanje kujya ku murozi w’umupfumu, amuha udukingirizo ari two umukobwa yahaye wa musore bagiye gusambana we azi ko ari udukingirizo dusanzwe.

Umusore ubwo yasohoraga, yasohoreye muri twa dukingirizo, nyuma y’igihe gito bamaze kuryamana nibwo wa musore yatangiye kuribwa mu mabya, ndetse atangira no kuba manini.

Byabaye aho ageze aho asanga bizamuviramo urupfu, amabyara yarabaye manini atabasha no gutambuka, umukobwa amurangira aho yakwivuza umusore arabyanga, yanga kwivuza mu bavuzi ba gakondo we agana ivuriro rya kizungu.

Iki kinyamakuru gitangaza ko mu kizungu bashakishije uburwayi mu mabya barayibura, biragira wa mukobwa amujyanye kumuvuza ku muvuzi wa Gakondo, ahava yishyuye 20,000 by’amadorali y’Amerika asaga miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu, ya mabya ye ahita akira.


Comments

marcel 6 June 2017

ndabona umuti wibingibi arukwifata kurursha uko wakoresha agakingirizo


sibomana 31 May 2017

ok ndumusore wimyaka 24 nkabanuye mujyisaka muburasirazuba najye byambayeho mbikorewe numukobwa twakundanaga agamije konzajya kwivuza iwabo bakarya amafaranga yajye byarajyiye nivuje iwabo wumukobwa mbaha akayabo kangana namiriyoni ebyiri nigice zamanyarwanda ucyeneye ibindi bisobanuro hamagar iyonimero 0787066665


ndahayo 30 May 2017

eeeh!inzara nimbi kabisa!ariko ntazongera pee!


Uwimana Alice 28 May 2017

Uwo musaza nu mukobwa ndabemera bamuciye manjye. Banduhe uwo muti, nduhane abagabo bandahazwa nabo bashakanye nu mwijuto wamafraga .


Hj 28 May 2017

Ni danger. ni isomo rikomeye


Ernest dukuze 27 May 2017

wabinkorera umusaza tubana nkamuburira rimwe wenda n ashira agahinda antera.


juvenal 27 May 2017

ndabona uyu mukobwa ari hatari bigeze murwanda bayamara kubantu pe.