Print

Umwana w’umukobwa w’imyaka umunani y’amavuko yitabye Imana nyuma yo gushyingirwa ku ngufu n’umukire w’imyaka 40 kubera amafaranga

Yanditwe na: Martin Munezero 27 May 2017 Yasuwe: 8797

Umwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko witwa Rawan, wo muri Yemen yitabye Imana nyuma y’igihe kitageze no ku cyumweru ashyingiwe ku ngufu n’umusaza w’umucuruzi w’imyaka 40.

Ababyeyi b’uyu mwana biregura mu rukiko bavuga ko babikoreshejwe n’ubukene kuko bashakaga amafaranga kandi nta handi bari bari bafite gukura imibereho mu buryo buboneye uretse kwemera ko umwana wa bo ashyingiranwa n’uwo mukire bakabona amafaranga.

Uyu mwana w’imyaka 8 rero ngo yaje gupfa mu minsi micye ageze ku mukire aho yari yashyingiwe n’ababyeyi be, azize kwangirika mu myanya y’ibanga akanakomereka imbere bikamuviramo urupfu bidateye kabiri.

Imiryango mpuzamahanga ivuga ko muriiki gihugu, ikibazo cy’ubukene ari kimwe mu bituma habaho icuruzwa z’abantu ku buryo usanga hari abantu babigize bizinesi, kuko nta handi baba bateze amaronko bagahitamo no gukora ibiteye isoni.

Ni mu gihe ariko imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko iki gihugu kiza imbere mu ihugu bikorerwamo ibikorwa by’ihohotera rikorerwa abana n’abagore, aho umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka 18 bashyingirwa ku ngufu, icuruzwa ry’abana b’abakobwa n’ibindi.

Uyu muryango uvga ko byibuze abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 basaga ibihumbi 40 bashyingirwa ku ngufu cyangwa bagacuruzwa buri mwana.

Kugeza ubu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri kiriya gihugu isaba ko uyu mukire wahohoteye aka kana k’imyaka 8 akanirwa urumukwiye ariko n’ababyeyi b’ako kana bagakurikiranwa kuko ari ubugizi bwa nabi bukabije.

Muri iki gihugu, ni ahantu hanavugwa mu mateka usanga abagore n’abakobwa nta jambo bafite muri sosiyete ya ho bitewe n’amategeko abagenga bityo bakaba badapfa no kubona aho baregera ubabangamiye uretse kuba imiryango mpuzamahanga ari yo igize icyo ikora.

Uyu mwana bamukoresheje ubukwe mu rwego rwo kugaragaza ko batamugurishije mu muhango witabiriwe n’abo mu muryango we ndetse na bamwe bo mu muryango w’uwo musaza wamutwaye ngo agiye kumugira umugore imburagihe akamupfiraho.


Comments

marcel 6 June 2017

mbega ihohoterwa rikabije nigute amafaranga aruta umuntu kweri! birababaje cyane kuko ubuzima burahenze cyane kurusha ibintu byose


mahoro 4 June 2017

Andika Igitekerezo Hano Mbega umugabo mubi mbese imyaka 40 yaratarashaka nikinyamanswa ntampuhwe pe bamufate bamuhane byintanga rugero


past uwurukundo Genevieve 3 June 2017

Andika Igitekerezo Hanou .yewe uyu mugabo akwiriye guhanwa nabandi bagabo bo muriki gihugu bakaboneraho


bebe 2 June 2017

Mpega umugabomubi arapuuu!!!


bebe 2 June 2017

Mpega umugabomubi arapuuu!!!


gerard 29 May 2017

Ariko mureke mbabaze mubona abantu turi bazima!koko umuntu w’umusaza ashobora kurongora umwana w’igitambambuga gute!kumufata kungufu kugeza ubwo amwishe nkibyo n’ibiki koko,ariko uzi ko abantu turi inyuma y’ibikoko,uyu mugabo wakoze ibi bintu bamukanire urumukwiye bibere n’abandi akabarore kugirango hatazagira n’undi ubikinisha.


keza 28 May 2017

Mbega ubugome bw’umugabo. Ni yo mpamvu Kagame tuzamukunda wenda tukamugwa inyuma. Yaturinze ihohoterwa aduha agaciro. Agaciro yahaye abagore Imana izakamukubire inshuro 70 karindwi. Binteye amarira kubona umwana akorerwa ibintu nka biriya.


Lion 27 May 2017

Iki gihugu gikora gikora amabi Naleta ibayo ntanubwenge bubayo babugira nibashyingira uruhinja umugabo iyonsinzara ibatatera gukora gutaumwana ahubwo narukundo bagirira abanta babo


jeanne 27 May 2017

Birambabaje gusa uyumugabo nawe sikiremwa muntu