Print

Bishop Sibomana Jean umuvugizi mukuru wa ADEPR yatawe muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 May 2017 Yasuwe: 5960

Nyuma y’ itabwa muri yombi ry’ abayobozi bakuru mu Itorero Pentekote mu Rwanda ADPR, magingo aya umuvugizi mukuru waryo Bishop Sibomana Jean nawe yatwe muri yombi n’ inzego z’ umutekano.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko Bishop Sibomana akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’ itorero n’ ibindi byaha bifitanye isano nacyo.

Yagize ati "Hashingiwe ku bimenyetso byagaragaye mu iperereza rikomeje mu bibazo by’ icungamutungo w’ Itorero ADEPR,uyu munsi tariki 27/05/2017, ubugenzacyaha bwafashe umwanzuro wo gukurikirana Umuyobozi/ umuvugizi waryo, Bishop Sibomana Jean ari mu maboko y’ ubutabera mu gihe iperereza ry’ ibanze rigikomeza. Afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kimihurura. Akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo n’ ibindi byaha bigishamikiyeho".

Uyu muyobozi atawe muri yombi nyuma y’ itabwa muri yombi ry’ abandi bayobozi b’ iri torero barimo n’ umuvugizi wungirije w’ iryo torero Bishop Tom Rwagasana.


Comments

dodoli 16 June 2017

Imana ikwiye kugaruza ubutunzi bwitorero kandi abayobozi bashya bashake avoca uburanira inyungu zitorero birakabije turababayeeee cyane nibatabikora nabo bazaba aribagenzi babo ntituzabizera dore ko babanaga mubuyobozi


Baryaningwe 31 May 2017

Uyu ni umwanda mu rwa GASABO mbandoga Rwabugiri!!! Ibisambo, abajura b’amoko yose, ibirura, ibisahiranda, amanyanga, abateka mutwe!!!!!!!!!!!!! Genda Rwanda warababajwe. Where are you going freinds!!!


rulove 30 May 2017

Uwiteka arihangana cyane!!!! uzi kubona aho abakristo banyagirwa bakicwa n’izuba ariko bakabuzwa kubaka urusengero rwasenyutse ngo babanze bubake gisozi! Uwiteka nzajya mushimira mu byiza no mu bibi mbona kuko byose birankomeza.


Manzi 29 May 2017

Dusengere ubuyobozi bu shya naho ubundi twari dutagangaye ni amateka cyane cyane nkabanyeto rero tutazibagirwa mbe ga ubusambo no kwiku nda arikosebo buriya bumva ga byarikuzagenda gute bari kuzongera Kutwita ngisha?


Kalisa 29 May 2017

Ariko ababantu Imana birirwa ni iyaremye ijuru nisi ra??
Cg hari indi tutazi.

Ko wabona wishyura amafaranga yumutekano, mutwel, umusoro nibindi,. Ngaho mwebwe bayobozi bamatorero cyane cyane ADEPR nimutekereze ukuntu mubwira abantu kwigomwa icyo bariburarire ngo batange ibyera byuwiteka ngo nawe azabaha umugisha. Mwarangiza mukigwizaho imitungo binyuze murayo manyanga. Ntacyobitwaye kuba umuntu yabyita ubwambuzi ndetse namwe mukitwa ibisambo nkibindi byose. Mujye mutinya Icyubahiro cyimana mbere na mbere.


karamaga 29 May 2017

Hari uwavuze ngo umurengwe w’ aya amafaranga y’abakirisitu watumye Bishop ajya koga muri Piscine ya Dove ngo akajya yikata maze si ukuyogoga arusha inuma yogoga ikirere!!!!


Ndayambaje 28 May 2017

Itorero ni irya kristo. Imana niyo yimika kandi niyo inyaga ubwami. Ni ba barengana izabare nganura niba batarengana kandi bazahanwa niba barakosheje Imana nta bwo ica urwa kibera. Imana izaduhembera yuko tutayisuzuguye ari ko nitutayumvira izadu hana bene data mureke dukorere Imana dutinya. isomo 1Samweri16:1 Yohani5:41-44. Mureke duharanire gushimwa n’Imana ubwayo kandi twitoze kunyurwa n’ibyo Imana yaduhaye.


LAURENT 28 May 2017

USHOBORA KUBESHYA ABANTU IGIHE KIREKIRE ARIKO NTI WABESHYA IMANA.


man power 28 May 2017

Ariko ibi nibiki abakirsitu ba ADPR uko niko mwuzura umwuka wera mukajya kugambanirana kuri polisi mugyeze aho mufungisha Bishop naba mwungirije ubuse urwo nirwo rukundo ubwami YESU KIRSITO yabategetse bizarangira nabi bakirisitu musenga IMANA nuko nuko amaherezo nimwe muzabyirengera ntibiza bagwaneza niba aramatiku ni nzangano IMANA ntizabyemera, mutangiye kwitwaza ngo samweli agaruke, na YESU KIRSITO aje mwamufungisha kuko shitani mwamuhaye Intebe yi mbere


olivier 28 May 2017

Bring back Usabwimana Samwuel niwe wari umugaragu wabo yayoboraga,abandi baje ari barusahurira munduru.baramugambaniye,itorero baricamo ibice,yewee birababaje. pastor Samuel nagaruke yongere ahuze umukumbi yariyararagijwe


man power 28 May 2017

Dusabire aba Bishop ba ADPR bageza ahaaaa


Jamali 28 May 2017

Iyisi ko yameze amenye turabigira gute dukwiriye gusenga twivuye inyuma naho ubundi isi iri mumarembera aho nabakozi bi mana batagitinya guhemukira abo bayobora koko polisi yacu ndayiziye kubuhanga nubushishozi nibikurikirane neza uwo icyaha kizahama azabibazwe kugirango bizabashashe kubera nabandi isomo umuco wokudahana ntugomba kuurimburana nimizi yawo burundu tukanawamagana ntampanvu yoguhishira imico itagira aho yerekeza igihugu cyacu ndetse numuryanga muri rusange polisi ndayizeye cyane izabikurikira neza Kandi ukuri kuzashyirwa ahagaragara


Jamali 28 May 2017

Iyisi ko yameze amenye turabigira gute dukwiriye gusenga twivuye inyuma naho ubundi isi iri mumarembera aho nabakozi bi mana batagitinya guhemukira abo bayobora koko polisi yacu ndayiziye kubuhanga nubushishozi nibikurikirane neza uwo icyaha kizahama azabibazwe kugirango bizabashashe kubera nabandi isomo umuco wokudahana ntugomba kuurimburana nimizi yawo burundu tukanawamagana ntampanvu yoguhishira imico itagira aho yerekeza igihugu cyacu ndetse numuryanga muri rusange polisi ndayizeye cyane izabikurikira neza Kandi ukuri kuzashyirwa ahagaragara


Placide Ntamwete 27 May 2017

Birababaje kubona abayobozi bavugako bakorera Imana, buzuwe n’Umwuka Wera bakoreshwa na We bashirira mu munyururu hejuru yo kwica itegeko rya munani rivuga ngo ntukibe (Kuva 20:15). Bigishije abantu babo ko amategeko 10 y’Imana yabambwe ku musaraba none ay’igihugu cy’u Rwanda abakozeho. Ni gihe cyo gusohoka muri Babuloni (Ibyahishuwe 14:8; 18:1-7). Umwuka Wera ayobora abantu mu kuri kose ntabwo abayobora mu kwica nkana amategeko 10 y’Imana. Ayabambwe k’umusaraba ni amategeko yagengaga ibitambo kuko Yesu Nyirubwite yatambwe mu mwanya w’intama (Abaheburayo 9:1-28;10:1-25).


abayo 27 May 2017

Leta y’u Rwanda erega irakora.
dufite icyerekezo tujyamo, Ntabwo Umusaza wacu yakwemera ko abantu biyise abashumba bakomeza kunyunyuza imitsi y’abandi.
Icyo nisabira Igihugu cyacu, ni uko system administration yose y’abo bagabo yavaho uhereye Ku bayobozi ba Paruwasi kugera Ku ndembo.
about Bose bahemukiye abakristu bayoboye.
n’abo kandi bagenzuwe wasanga ntaho bataniye n’abariya.
Perezida wacu, tubari inyuma.
Imana ikomeze ibayobore.


Gautier 27 May 2017

Ndagijima, ntiwirushye ubeshya rubanda twarabamenye, icyo wita itorero ry Imana n iki? ADPR vuga uti ahubwo umw..! ikitigaragaza ni iki?
buriya bigaragaye ubu ariko Niko mwamye! jye nta gishya mbona itandukaniro ni uko ubu bigiye Ku karubanda naho ubundi ni ko mwahoze. ubusambo inda nini UBUJIJI,kugambanirana, amacakubiri..... n ibindi bibi byinshi nibyo bibaranga. nta nakimwe mubyo Yesu yavuze biranga abigishwa be nababonyemo Mu gihe gito nabamazemo.Mwikosore


Esperance 27 May 2017

Ahhhhhhhhhhh icyo Imana ivuga igikurikirana imyaka 1000 ikagisohoza. Imiryango ya gereza irabakiriye. Ntacyaha kitababarirwa bitekerezeho bihane Imana ibababarire. Bibaho


Ndayambaje Emmanuel 27 May 2017

Itorero ry’Imana ryubatse kurutare,naho amarembo y’ikuzimu yahaguruka ntazarishobora,Imana ntiyarekera iyo ireba inzara nubukene by’abakirisito batewe na Gisozi kubw’abungeri gito,Leta yacu Imana iyishyigikire ntakwitagira.


27 May 2017

nyabune porisi nigere no muri méthodiste kamembe ikurikirane amacakubiri ahari !nta gukorera imana kugihari nukwirwanira ninyungu zabo gusa ! wabaza ukirukanwa ! ibyo nibiki ?