Print

Rayon na APR, buri imwe yerekanye ko ikomeye, APR ibura amahirwe yo kwisubiza umwanya wa 2

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 May 2017 Yasuwe: 3590

Umukino wahuje Ikipe ya APR FC na Rayon Sports kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017 urangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe bituma APR iguma ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona.

Ni umukino waranzwe n’ ishaka ryinshi no gusatirana ku mpande zombi aho buri kipe yashakaga kwereka indi ko ikomeye n’ indi bikaba uko.

Ikipe ya APR FC niyo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bigirimana Issa. Iki gitego cyaje kwishyurwa n’ igitego cy’ umutwe Rayon yatsindiwe n’ umukinnyi wayo Tidiane Koné.

Kuba aya makipe yombi yagabanye amanota buri kipe igatwara inota rimwe byatumye APR FC ibura amahirwe yo kwisubiza umwanya wa kabiri kuri ubu ufitwe n’ ikipe ya police FC.

Police FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’ amanota 58, naho APR iguma ku mwanya wa 3 n’ amanota 57. Ibi bivuze ko APR FC iyo itsinda uyu mukino yagombaga kugira amanota 59 igahita yisubiza umwanya wa kabiri ariko ntibyayishobokeye.

Umukino w’ APR na Rayon wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Undi mukino wabaye ni uwahuje Etincelles na Bugesera mu karere ka Rubavu nawo warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Comments

musemakweli 31 May 2017

apr yacu tuzatwara igikombe cy’amahoro

JMV Kubwimana 29 May 2017

mwaramutse ayo mashyi muzayakomere SG wanyu Degaulle atsinze mandat ya 2 ayobora Ferwafa ubindi ibyo SG wanyu akora ntaho byabaye mw isi ya ruhago uretse kudakoma amashyi igikombe azagihe APR

Naho 29 May 2017

None se se Aimable. uretse kwikirigita ugaseka, ari APR na Rayon ejo ni iyihe yabihombeyemo?

Rayon niyo yungutse kuko hejuru y’akazi ko gutwara igikombe yabonye kera iri kubona amanota y’inyongera y’icyubahiro gusa. Nta nota yari ikeneye kuri APR , ahubwo APR niyo yari irikeneye kuri Rayon. None se ryaba ryarabonetse cyangwa urashaka kuzana iriya mikino yarangiye idafite agaciro ngo uyivanemo amanota. Gutsinda muri pre-season ukabyina ngo uri umuhanga? Amagambo make ibikorwa byinshi.
Rayon Sports ikorera amanota yangombwa, aho yayakura hose. APR ngo iyo yatsinze Rayn Sports yumva aribwo ari ikipe. Niba ariyo ntego nta kibazo, bipfa kuba birimo transparence hatarimo ibitego by’intugu, hors jeu n’ibindi ntavuze.

Aime patrick 29 May 2017

Abareyo!!twaratsinze turatsinz tuzatsinda.

aimable 28 May 2017

erega biragaragaye ko gasenyi idashoboye igikona uyumwaka koko, inshuro 4 itsinzwemo 3 ikanganya 1 hahhhhh mbega gasenyi none ngo bagukomere amashyi? uzayakonerwe na pipiniere niyo ushoboye

Concorde Bahati Cyiza. 28 May 2017

Basore bacu icyo mbakundira mwubahiriza umuco wo kudasangira n’uwudakoramo rwose,Rayon sport tukuri inyuma.