Print

Umukobwa w’Umunyarwandakazi yishwe n’uwari umukunzi we w’umuzungu babanaga mu gihugu cy’ u Bubiligi(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 29 May 2017 Yasuwe: 11844

Umusore witwa Benjamin J. w’imyaka 32 wo mu gace ka Zeebruges mu gihugu cy’u Bubiligi yatawe muri yombi akekwaho kwica umukobwa w’Umunyarwandakazi w’imyaka 33 witwa Ingabire Joselyne wari inshuti ye, aho bivugwa ko kuri uyu wa Gatanu ushize yamukubise akavira mu bwonko bikaza kumuviramo urupfu.

Inshuti z’aba bantu bombi zari zishimiye urukundo rwabo ubwo babishyiraga ku mugaragaro muri Werurwe, umwaka ushize babinyujije kuri facebook, ariko nyuma y’umwaka umwe uyu munyarwandakazi yishwe n’uwari umukunzi we bibabaza abatuye intara ya Wallon bikomeye bitewe n’uburyo yamwishe nabi.

Ibi bikaba byarabereye mu nzu yitwa New Grand Park iherereye ku muhanda Noordhinder muri Zeebrugge aho bombi babanaga nk’uko inkuru dukesha urubuga kw.knack.be ikomeza ivuga.

Ingabire Joselyne wishwe n’uwari umukunzi we

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko umukunzi wa Ingabire yamukubise bikamuviramo kuvira mu bwonko. Abaturanyi b’aba bakaba bavuga ko bari banyweye inzoga. Ubwo Benjamin yari amaze kumukubita yahise agira ubwoba ahamagara ubutabazi ariko buhagera igihe cyarenze butabasha kumutabara.

Nyuma y’ibi bintu igipolisi cyahise gita muri yombi Benjamin J gitangira kumuhata ibibazo, ubushinjacayaha bukaba bwirinze kugira byinshi butangaza usibye kuvuga ko bwatangiye iperereza kuri ubu bwicanyi.

Nk’uko abaturanyi b’aba bakomeje babivuga, ngo Benjamin na Ingabire n’ubundi bakundaga gutongana kenshi, aho bavuga ko bari bamaze umwaka umwe gusa baba muri ako gace ariko igipolisi cyari kimaze kuhaza kenshi gitabaye ndetse ngo n’imbangukiragutabara zikaba zarahageraga kenshi.

Benjamin J wabanaga na Ingabire Joselyne nk’abakunzi

Aba baturanyi bavuga ko urusaku rwabo rwababuzaga kenshi gusinzira, bakavuga ko aba bajyaga barara barwana ariko bwacya ukababona bafatanye mu kiganza basohotse ariko kuri iyi nshuro bikaba byararangiye nabi.

Mu gihe Benjamin akiri mu maboko ya polisi, biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri, itariki 30 Gicurasi aribwo hazatangazwa niba azakomeza gukurikiranwa afunze cyangwa azaba arekuwe.


Comments

Hayimuso joseph 30 May 2017

ntukuri birababaje pe nyamara bacuke neza bari bafite icyobamva ngusa niwabimenya imana imwakire mubayo


ld 30 May 2017

uwazero ni fake, wowe upha kuvuga tuuu, ninde c wakubwiye ko yamuciye inyuma uri umuswa gusa.


[email protected] 30 May 2017

umuzungu azira umuntu umucinyuma buriya uriyamukobwa yabikoraga niyompamvu yamwirengeje


@@@@ 30 May 2017

Erega bamwe tubabona ku ruhu gusa,baba bari hanyuma ya babandi babaswe n’ibiyobyabwenge h’ino mu Rwanda tubona buri munsi.Uwo mwana Imana imwakire.


Mahoro 30 May 2017

Murakoze kwandika inkuru neza kandi mukayisobanura.Uko Rushyashya yayanditse bihishe ikintu, ku buryo numusomyi wabo yanditseho ngo "yishwe n’utarahigwaga ".


Nina 30 May 2017

Nanjye nibaza impamvu umumtu yihambira ku wundi kugeza umwishe. Cyane nta n’inyungu z’abana zirimo.


[email protected] 29 May 2017

ICYO NAKWISABIRA ABATUYE MUBUBIRIGI NO MUBURAYI KU IYICWA RYA INGABIRE JOSELYNE

MBERE NA MBERE DUSABIRE INGABIRE JOSELYNE KANDI IMANA IMWAKIRE MUBAYO.

INGABIRE JOSELYNE MUSHIKI WACU TUZAHORA TUKUZIRIKANA KUKO UGIYE UKIRI MUTO CYANE URYOHEWE NO KUBAHO UBUTO BWAWE. IMANA IKWAKIRE.

Kugiti cyanjye iyo nakwisabira ababishoborye: Njye nkurikije uburyo ubwicanyi bukorerwa abategarugori b’abirabura cyane cyane b’abanyarwanda bugenda
buba icyorezo muri iki gihugu cy’ububirigi ndetse ukabisanga no mubindi bihugu birimo abanyarwanda, ndisabira abanyarwanda b’impande zose ko twese twazahura muri iyi minsi tukamagana ubu bugizi bwa nabi tugasaba n’ubutabera.
Abakurikira amakuru muribuka ko no muri iyi minsi ya vuba ishize hari n’undi mukobwa muto warangizaga universite mu Bubirigi wishwe n’umugabo w’umwenegihugu bari batangiye kubana.
Duhaguruke rero turengere UBUNYARWANDA AHO TURI HOSE. Niturengera bashiki bacu tuzaba turengeye abategarugori bose nta n’umwe turobanuyemo.

Tugomba kwerekana ko abanyarwanda tutari insina ngufi zicibwaho amakoma kuburyo buri wese uwo ariwe wese najya kwica mugenzi we babana azajya yibukako bitazahera burundu kuko hari gikurikira. Uyu munsi ni Joselyne ejo nundi ejobundi nundi. Iyo mutamaganye ikibi bagirango ntimuhari cyangwa ntimubyitayeho.

Duhaguruke twamagane ubugiranabi nubwicanyi mumiryango turengere abategarugori bose. Duhaguruke turengere UBUNYARWANDA aho turi hose.

Kubintu nkibi ntamunyarwanda wagombye kwivangura mubandi cyangwa ngo yishyireho umupaka mu kwifatanya n’abandi mu kwamagana ikibi cyugarije abanyarwanda n’abatuye isi muri rusange.

Twese duhaguruke dufatane mumugongo dusabe ubutabera kuri Ingabire Joselyne n’abandi benegihugu bose bahura n’ibyo bibazo ndetse turangurure amajwi tubwire n’isi yose. Ntabwo umuntu abereyeho kwamburwa ubuzima.
Bruxelles, le 29/5/2017
RUTAYISIRE Boniface
Tel : 32 466 45 77 04


totto 29 May 2017

umukobwa wacu nkumunyarwanda@ nitegeka. ntabirondakoko birimo pe ntibinaba mumuco wange.


Elias 29 May 2017

Yo Niyitahire Nyine Yari Yaranamuhoteye Kera Kose Rero


Juru 29 May 2017

yewe ndabona adasanzwe akoresha ibiyobyabwenge biramusa pe!!!!!!!!!!!


RUTO 29 May 2017

Amategeko y abazungu ubu szskatirwa imyaka 5 gusa.


Nitegeka 29 May 2017

Umukobwa wanyu mwebwe bande totto ? Nizere ko udashaka kuzanamo irondakoko...!!!!
UYU yari ikiremwamuntu kandi yagombaga kubahwa. Kirazira kinazirizwa kwambura ubuzima umuntu imana yabuhaye nkuko udafite ubushobozi bwo gutanga ubuzima. Ugomba kubwubaha.


Bwiza 29 May 2017

uyu muhungu numunyarumogi biraboneka . Imana imuhe iruhuko ridashira .


totto 29 May 2017

mbanje kubasuhuza mwese gusa ndibaza ukuntu berekana ifoto yumukobwa wacu wishwe bagahisha iyi nkunguzi yumusore yamuhitanye...


Yakksha 29 May 2017

uwo mugabo bamukanire urumukwiye kwica uwo mwari namahano akomeye kbx


citoyen 29 May 2017

Birababaje. Gusa sinjya numva impamvu umuntu yihambira kuwundi kugeza amwishe!