Print

Abagize umutwe w’abarwanyi ba Al-shabab bicishije umuntu amabuye

Yanditwe na: Martin Munezero 29 May 2017 Yasuwe: 1555

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko yaraye yicishijwe amabuye ayatewe n’umutwe w’abarwanyi ba al-shabab mukarere ka Rama Addey mu mumajyepfo ya Somaliya.

Ku rubuga rwa internet rwa al-Shabab, bavuga ko uwo mugabo ashinjwa icyaha cy’ubusambanyi mu kirwa cya Ufurow kubirometero 60 uvuye mu mujyi wa Baidoa. Al-Shabab ivuga ko ku itariki ya 20 z’uku kwezi kwa gatanu niho bamenyeshejwe ko ubwo busambanyi bwakozwe.

Mu majwi yashizwe ku rubuga rwabo kuri internet ejo kucyumweru, umucamaza wo muri uwo muri ako gatsiko kabarwanyi avuga ko uwitwa Dhaywo Mohamed Hassan yemeye icyaha cyo guca inyuma abagore babiri asanzwe afite. Al-Shabab imushinja kandi ko yateye inda umugore utari umwe mubo bashakanye.

Si ubwambere ako gatsiko kabarwanyi gahana umuntu kamwicisha amabuye.
Sheikh Abdirahman Sharif umwe mu bayobozi b’inyigisho z’idini ya Islamu avuga ko ubwo bwicanyi butemewe n’amategeko kandi ko ako gatsiko kadafite uburenganzira bwo guhana.


Comments

CQ 29 May 2017

Yego yaciye inyuma abagore be kandi si byiza ni icyaha , ariko se ko bishe umugabo wabo bo bazaba abande n’urubyaro batumye ruba imfubyi ??!!! Abe umuhehesi ariko abana bamubona di abo bagore se nibakenera ubazirikira urubariro bakajya kumushaka sibo bazaba babibateye kubera kubapfakaza ??yabacaga inyuma ariko akageraho akagaruka akegura inkike di akamuga karuta agaturo !