Print

Umukobwa amaze imyaka 13 yose asambana n’inzoka yatererejwe na nyirakuru

Yanditwe na: Martin Munezero 29 May 2017 Yasuwe: 10450

Umukobwa ukomoka mu gace ka Chivhu, mu gihugu cya Zimbabwe witwa Florence Ganya aherutse gutangaza ko amaze imyaka igera kuri 13 abana n’inzoka mu buriri bumwe nk’umugore n’umugabo ndetse ngo iyo nzoka ikaba imusanga mu buriri buri gihe uko aryamye ikamusambanya.

Nk’uko ikinyamakuru B-Metro cyabyanditse ngo uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, avuga ko iyi nzoka yatangiye kuza kuva akiri umwana muto ubwo yari akiga mu mashuri abanza(Primary School) akavuga ko kandi yayitererejwe na nyirakuru kuva nyina w’uyu mwana yapfa. Yagize ati :”nkiga mu mashuri abanza, ubwo mama yamaraga gupfa nibwo hatangiye kujya haza inzoka ariko ngatekereza ko ihamagarwa na nyogokuru,Nyuma y’aho nakomeje kujya nyirota iri kunsoma.’’

Kuri ubu ngo uyu mukobwa nta mugabo wundi barabasha kuba bahura, kuko ngo iyo nzoka iza ikamusoma hanyuma igatangira kumucengera mu myanya ndangagitsina. Uyu mwana w’umukobwa avuga ko kandi ko mu myaka 13 yose ishize asambanywa n’iki kiyoka atigeze atekereza umuntu w’igitsinagabo kuko aba yumva afite ipfunwe ryo kubegera, ngo yanagerageje kubibwira polisi bamutera utwatsi kuko ngo ibyo ari ibintu bijyanye n’amarozi, ikindi ngo ni uko uyu mwana yegereye nyirakuru akabimubwira ariko ntagire icyo amufasha. Akomeza avuga ko yamaze kumenyera ibyo iyo nzoka imukorera byose kuko nta bwoba ikimutera ndetse ngo nta kindi yamutwara gusa ibi nyirakuru na we akaba abizi.

Uyu mukobwa uvuga ko yamaze kwiheba ku buryo yumva ko azaniyahura kubera iyo nzoka, bitewe n’uko aho ahungiye hose bisa no guhungira imbeho mu ruzi kuko bidatinze ihita ihamusanga.


Comments

Asiel 6 June 2017

Mana Tabara abana bawe Ndakwijyinze


marcel 6 June 2017

mbega ubugome nyirakuru wuyu mukobwa yakoze amahano niba koko aribyo gusa Imana niyo yonyine yo kumutabara


che 2 June 2017

Mana niri isi n’ijuru, wowe niri ububasha bwose ndakwingiza utabare uyu mwana w’umukobwa, au nom tout puissant de Jesus Christ!


gg 30 May 2017

Mana we tabara Abana nawe babaswe na shitani babitewe nabandi batabifuriza kubaho.


RUKUNDO 30 May 2017

Si ngombwa ko bikorwa n’abo muri kiriya gihugu, dufite Imana ibera hose icya rimwe, ikareba hose icya rimwe kandi ishobora byose! mureke twe dusengere uriya muntu n’abandi batarabasha kubivuga hanyuma Uwiteka agire icyo abikoraho


Sauda 29 May 2017

Mbere na mbere mfifurije amahoro ya nyagasani uriya mukobwa arababaje tugire dufate amasengesho ahagije kuko imperuka ituri kugikanu tunamusabire twese nyagasani amubohoreho ririya shitani ryamwibasiye kuba yaratoboye akabitangaza nuko byamurenze kandi babyeyi muterekerera abantu bapfiye murikwica urubyiruko rwejo hazaza ayanjye yarayo murakoze kungurira icyizere kurubuga rwumuryanho


Venuste 29 May 2017

Birababaje,ntabantu b’Imana baba muri kiriya gihugu ngo bazamusengere akire iriya myuka mibi?