Nubwo umwuga wo gutwara abantu ku magare utunze benshi kuri iyi si, ubushakashatsi bugaragaza ko kunyonga bigira ingaruka mbi ku buzima bw’imyororokere ku bawukora.
BBC yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi ivuga ko kunyonga igare igihe kirekire bituma igitsina cy’umugabo kidafata umurego mu gihe ashatse gukora imibonano mpuzabitsina.
Itsinda ry’abashakashatsi bo mu gihugu cya Kenya rivuga ko ryasanze abatwara amagare bahura n’ikibazo cy’ uko igitsina kinanirwa gufata umurego mu gihe bashatse gukora imionano mpuzabitsina.
Isaac Wamalwa, umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, avuga ko igice benshi bicarira iyo banyonga igare ari kimwe mu bitera icyo kibazo. We avuga ko cyahindurwa.
Nk’uko ubushakashatsi bubivuga, ngo abahura n’izo ngaruka cyane ni abakiri bato n’abandi batarageza ku myaka 40.
Wamalwa avuga ko ibi bikunda kuba ku bantu banyonga hagati y’amasaha 6-8 ku munsi.
KO nange nkora umwuga wogutwara igare mwangira iyihe nama
Ararye ari menge Alleluya Joseph hhhh