Print

Zimwe mu nyubako zitangaza abazireba ku isi harimo niyo mu Rwanda(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 31 May 2017 Yasuwe: 13077

Mu buzima bwacu hari igihe dukenera kureba ibintu byiza cyane cyane ibiryoheye ijisho, kuva kubintu bisanzwe kugeza ku mazu dutuyemo cyangwa dukorera mo.

Hari ibintu ukurikije ubwiza n’ubuhanga bikozemo, bikurura benshi kubireba. Dore bimwe muri byo.

Iyi kiriziya gito cyubatswe n’umwubatsi Maurice Jennings cyubatse mu gashyamba muri Arkansas.

Iyi nyubako yubatswe mu mwaka 2015 mu Bufaransa, yakira hagati ya miliyoni 8 n’icumi ku mwaka, aho usanga baba bakurikiye ibintu bitandukanye bikorerwamo aribyo: amaduka 150 akorerwamo ibintu bitandukanye, aho bakinira imikino yo gusheta (Casino), inzu y’urubyiniro…

Mu mwaka wa 2016 aha hantu habaye ahantu hasurwa cyane kubera amazu yerekanirwamo filime agera ku 10.

Aha wagirango ni amatafari agerekeranye ariko nyamara ni amazu atuwemo n’abantu. yakozwe na Ole Scheeren.

Frauenkirche, Dresden, Germany

Bahrain World Trade Centre, Manama, Bahrain

EMPAC, Troy, New York

Lotus Temple, New Delhi, India

Kigali Convention Center, RWANDA


Comments

gruec 31 May 2017

Wasanga aruwo mu "GASARENDA" muri étage y’ibiti niba ikibaho design yari iyambere kwisi ya rurema utarayibonya ntacyo azabona: Nzakunda u Rwanda n’ubwenge bwanjye bwose nibiba ngombwa nzanarupfira!


sergio 31 May 2017

@Aimable, niba warakurikiye neza uzasangako igishushanyo mbonera cya Convention center cyarasohotse mbere y’icya Philipines ahubwo baturushize amikoro bayubaka vuba kandi mbere yacu. kandi aya mazu ntabwo bavuga ko atangaje kubera ubwiza burenze izindi ahubwo ni uburyo butangaza benshi ni design yazo. Murakoze


Kalisa 31 May 2017

Tuzi kwitaka cyane.


Mugisha 31 May 2017

Aimable ibyo uvuga ntabwo aribyo, kuko iriya City of Dreams y’i Manilla yatangiye kubakwa nyuma rwose ya CC, ndetse buvugwa cyane no Abashinwa aribo batanze iriya plan ku banyaphilipine (dore ko nabo bakoragamo muri CC), ahubwo CC yazize kuba dukennye yuzura nyuma cyane ya COD kuko bo ku noti barebaho


fkaa 31 May 2017

uyu munyamakuru azi ikigari gusa niyo mpamvu yasyizeho comvetion


Kigunda 31 May 2017

Kwigana nibibi cyane hagire ugereranya na city of Dreams niyingirwa nzu nyatda


onil 31 May 2017

kino cyegeranyo ntago nge nkemeye pe, convetion center ntago iri munyubako zitangaje kw’isi rwose, ni nziza ariko ntabwo iri kurwego rwohejuru bigeze aho muvuga ko ihebuje kw’isi, nugukabya


31 May 2017

ndayibonye!


Aimable 31 May 2017

hhhhh ariko ntimukabeshye icyo cyegeranyo mwagikuyehe???
iyi comvetion center ni nziza ariko tujye tumenya ko Atari umwihariko wacu kuko bayi kopeye kunyubako yitwa city of dreams iba mur Philippines niba ugirango ndabeshya byandike mur Google urebe