Print

Umwana w’ amezi 7 warokotse impanuka y’ I Shyorongi yasezerewe mu bitaro

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 June 2017 Yasuwe: 10015

Umwana w’ amezi arindwi y’ amavuko warokotse impanuka ikomeye yabereye mu misozi ya Shyorongi mu mpera z’ icyumweru gishize yasezerewe n’ ibitaro bya CHUK

Roxanne Abayizera nyina yamunyujije mu idirishya ubwo imodoka barimo yakoraga iyo mpanuka, gusa nyina wa Abayizera ntabwo yayirokotse.

Aka kana kavuye mu bitaro aho kavuwe igikomere mu mutwe no mu ijosi, n’igufa ry’akaguru k’imoso ryari ryarvunitse.

Umuseke wasanze nyina wabo w’aka kana witwa Ange Uwamariya na se w’uyu mwana na bamwe mubo mu miryango baje kumuvana mu bitaro batashye iwabo i Musanze.

Ange Uwamariya wari urwaje aka kana yabwiye Umuseke ko bashima Imana kuba yararokoye uyu mwana.

Avuga uyu mwana na nyina kuwa gatandatu bari kumwe n’abandi bantu batanu bazanye i Kigali gusura inshuti.

Bageze muri Gare ya Musanze babandi bari kumwe babona imyanya itanu mu modoka ya Virunga Express yari igiye kuzura. Biba ngombwa ko nyina w’uyu mwana atega indi.

Bo bahise bafata imodoka ya Kompanyi ya Safari yaje ikurikiye iya Virunga.

Ange avuga ko bageze kwa Nyirangarama Roxanne na nyina basanze babandi bari kumwe nabo bahahagaze, ngo bamusaba ko yaza bakicarana muri Virunga kuko habonetsemo umwanya, nyina w’umwana ababwira ko nta mpamvu yo kugenda yicaye ku dutebe two hagati (muri Toyota Coaster) kandi anakikiye umwana muto.

Ati “imodoka y’abandi yarakomeje bageze Nyabugogo barategereza babonye iya Safari itinze barahamagara bumva ntabwo yitaba. Nyuma gato nibwo bahise babona amakuru ko hari impanuka yabaye Shyorongi baratega basubirayo basanga nyakwigendera yaguye muri iriya mpanuka akana karokotse.”

Ange avuga ko bamenye ko nyina wa Roxanne yari yicaye ku idirishya maze mu gihe cy’impanuka abonye umusore asimbutse agaca mu idirishya nawe ahita ajugunya Roxanne yizeye ko we ashobora kurokoka akabaho.

Niko byagenze, igufa ry’akaguru k’ibumoso ryavunitsemo kabiri, igufa ryo ku mutwe ibumoso naryo rirangirika akomereka no mu ijosi. Ariko ntiyapfa.

Amakuru avuga ko umusore wagerageje gusimbuka mu modoka we atarokotse.

Nyuma y’impanuka Police y’u Rwanda yatangaje ko iyi modoka yakoze impanuka yarimo abantu 28, abasize ubuzima aho yabereye ari 14; abagore batanu, abagabo barindwi n’abana bato b’abakobwa babiri. Amakuru agera k’Umuseke ni uko hari undi mubare tutaramenya neza w’abaguye kwa muganga kubera ibikomere.

Roxanne yavuriwe mu bitaro bya CHUK, nyuma y’iminsi ine gusa uyu munsi abaganga bamusezereye kuko babona ameze neza.

Byari ibyishimo kuri se wari wazanye udukinisho tw’umwana, nubwo bwose akiri mu gahinda ko gupfakara.

Uyu mwana niwe wa mbere usezerewe mu bitaro mu bakoze impanuka bari kumwe.


Comments

8 September 2017

Uwiteka Ashimwe


jules 2 June 2017

uwo mwana azakora amateka gusa Imana isingizwe kuko ikora ibitangaza


dudu 2 June 2017

Hujuru har’ Imana, abaguye muri yi mpanuka bose, Imana iborohereze, naba yikomerekeyemo ibakize, kdi twifatanije nimiryango yabo.


uwamahoro 2 June 2017

chauffeur araho arimo gukira arwariye muri urgence ya chuk


kagabo 1 June 2017

uwasimbutse ariho baramusezereye


Anthony 1 June 2017

Andika Igitekerezo HanoAbabuze ababo inshuti abavandimwe n,imiryango mukomeze kwihangana mubihe nkibi bikomeye .


THEO 1 June 2017

iMANA NTIKORA NKABANTU UYU AZABERA SE IKIMENYETSO CYUKO IMANA YANZE KUBABAZA SE KABIRI KANDI AZABA INTWARI


uwera 1 June 2017

uyu mubyeyi yabaye intwari IMANA imwakire,aruhukire mu mahoro.Hanyuma umusore wasimbutse mu idirishya yasezerewe kuwa 1 rwose arahari ni muzima umuvandimwe we niwe waduhaye aya makuru.Abazize iriya accident IMANA ibakire kdi nabo basize bakomeze kwihangana.


1 June 2017

Mbega umugore wintwari
Imana izadukurize akakana


MAHORO 1 June 2017

IMANA niyo guhabwa icyubahiro yatumye uriya mwana
arokoka mpanuka yari ikomeye kuriya uriya mwana azaba umukozi w"IMANA


Ferdinand 1 June 2017

Undi nawe wakomerekeye bikabije muri iriya mpanuka y’ishorongi amaze gushiramo umwuka CHUK.RIP Alexis


Ferdinand 1 June 2017

Undi nawe wakomerekeye bikabije muri iriya mpanuka y’ishorongi amaze gushiramo umwuka CHUK.RIP Alexis


Ferdinand 1 June 2017

Undi nawe wakoze impanuka wari muri iriya coaster yamaze gushiramo umwuka CHUK.RIP Alex


akayezu 1 June 2017

Imana irahambaye kabisa. Uriya mubyeyi aruhukire mu mahoro kuko yakoze igikorwa cy’ubutwari. Uyu mwana we azakura kdi azavamo umuntu udasanzwe kdi azakorera Imana. N’ubwo azagira ibikomere byo kubura umubyeyi w’intwari kuriya. Imana izagukuze kibondo


akayezu 1 June 2017

Imana irahambaye kabisa. Uriya mubyeyi aruhukire mu mahoro kuko yakoze igikorwa cy’ubutwari. Uyu mwana we azakura kdi azavamo umuntu udasanzwe kdi azakorera Imana. N’ubwo azagira ibikomere byo kubura umubyeyi w’intwari kuriya. Imana izagukuze kibondo


alfa 1 June 2017

Uyu mwana mwise Irizabimbuto