Print

Ubuhamya bw’umukobwa w’umunyarwanda wahemukiwe n’umusore yari yarimariyemo ari nawe wamutwaye n’ubusugi

Yanditwe na: Martin Munezero 1 June 2017 Yasuwe: 9375

Nakundaga umusore ariko we yifuza kunsambanya gusa. Nagerageje kumwangira ariko nzakunanirwa antera inda tuyikuramo none ndi kwicuza kuba naratakaje ubusugi

Mu mwaka wa 2011 nahuriye numuhungu mu birori by’umuni mukuru( birthday party) turamenyana ansaba numero ya telefoni(contacts) zanjye ndazimuha. Tukajya tuvugana kenshi turamenyana .

Njye nari nkijijwe nyuma nzakumenya ko adakijijwe anywa n’inzoga nyinshi .Narimaze kumukunda cyane. Ngerageza kumwikuramo birananira ariko mu mutima ngahora numva ijwi rimbwira ngo mureke bikananira.

Byarakomeje hashize umwaka umwe atangira kumbwira ngo yifuza ko turyamana . Naramwangiye ngerageza kuganira nawe ,mubwira ko nia yarankunze koko yategereza igihe tuzabanira,ko ntakikwihutisha .

Hashize nk’ Amezi abiri arongera antesha umuntwe ngo ntitwakomeza kubana nka mushiki na musaza(sister and brother ).

Umunsi umwe nza kumusura iwe murugo turaganira aranyinginga ngo turyamane ndanga ndataha nkahorana imitima ibiri. Undi munsi nongeye kumusura arongera ambwira ko kwihangana bimunaniye.

ndamubwira "None se ko nkiri isugi(Vierge)?" yahise ansubiza byihuse agira ati:" Humura ntugirikibazo sinkubabaza kandi ndagukunda"

Mubyukuri naramwemereye ariko kubera nakuriye mu muryango wa gikristo batubwirako gusambana ari icyaha Imana yanga urunuka.

Ndababwiza ukuri nabikoze nko kumushimisha ariko ntamunezero nakuyemo .

Kuriwe nabonye yishimye ariko ntaha mbabaye nicuza bikomeye kubera ukuntu nemeye ngatakaza ubusugi bwanjye kandi narinarihaye intego yo kuzaryamana numugabo wanjye kumunsi w’ubukwe gusa.

Ntibyatinze ntangira kubura imihango ngira ubwoba . Mbimubwiye arampumuriza ngo humura izaza .

Hashize amezi abiri ntangira kumva munda habyimbye, mbimbwiye maman arambwira ngo ni impatwe(constipation) ampa utunini ngo birashira.
Ariko byarakomeje nongera kubibwira umuhungu arambwira ngo ninjye kwa muganga bampime .

Naragiye mbwira muganga uko meze barampima nsanga ntwite( positive). Muganga atangira kungira inama ,ariko muri uwo mwanya sinarimpari mubitekerezo nari ndi kure cyane .

Navuye kwa muganga mpita njya kureba uwo umuhungu . Ngezeyo kubera ukuntu nari meze yahise abyibwira. Uwo munsi narize amarira atagira uko angana,yarampumurije ngo ihangane ntakundi .

Mubajije icyo abitekerezaho arambwira ngo ntiyiteguye gukora ubukwe. Yambwiye ko hari umuganga baziranye yabwira byose uko bimeze akadufasha.

.Naratashye umunezero nahoranaga urashira,ntangira kwigunga. Yaje kumpamagara ambwira ko uwo muganga yamwemereye kudufasha kuyikuramo.

Natangiye kwibaza ukuntu nakoze icyaha cya mbere nkaba ngiye no gukora icya kabiri,ntekereza ndamutse mpfuye ukuntu najya mu muriro ,ukuntu umuryango wanjye nabanyisigiye isura mbi .

Umunsi wo kujya kwa muganga warageze ndabyuka ndasenga mbwira Imana ngo nimvayo amahoro sinzongera kuyicumuraho . Doreko Imana tuyibwira amakosa yacu yose.
Naragiye ngerayo umuhungu ampa amafaranga ibihumbi mirongo inani(80.000Frw).Aricara arandindira. Narinjiye muganga aransuhuza atangira gukora akazi kiwe .
Narababaye nicuza ibyo nakoze byose ariko mfunga umwuka . Hashize iminota 30 birarangira. Muganga yampaye imiti igabanya ububabare ndasohoka.

Wa muhungu twakundanaga aramperekeza ndataha. Icyantangaje ni uko atitayeho no kumenya uko nabaga meze muriyo minsi. Imana yaramfashije ndakira neza.

Hashize amezi ane nahamagaye uwo muhungu ndamubwirango duhagarike ubucuti bwacu kuko narinabonyeko atankundaga nkuko yabimbwiraga m umyaka itatu twamaranye ,ahubwo hari icyo yanshakagaho .

Yagerageje kunsaba imbabazi ariko naramwangiye ubutwaratandukanye burundu.

Nkaba nashakaga kubasaba inama zanyu,ariko mbiginga ngo ntihagire untuka kuko umuntu agisha inama ababaye aho kuyimugira mugatangira kumutuka no kumucira imanza ndabinginze ngo ntimubikore.

Nabasabaga inama zanyu cyane cyane abaganga n’abantu bakuru.
Ibyo bintu byambayeho byose kugeza ubu byanteye ubwoba mpora nibaza nimba ninubaka urugo rwanjye uku gukuramo inda. bitazamviramo ubugumba .

Mfite ubukwe muri uyu mwaka wa 2017 mu mpera zawo . Mfite imyaka 24. Ese nzongera ntwite neza bitagoranye mbyare?mumfashe ndabinginze .Murakoze cyane.

Comments

olivier 24 June 2017

ihangane

Nyirampozembizi zamuda 24 June 2017

Ihangane nshuti yanjye bobaho mubuzima arko ntakundi byagenda gsa biberaho kitwigisha kko isi tirimo nishuri

but nubwo ufite wedding uwo musore wumdi muri kumwe ntazihere agushuka ngo mugire icyo mukora mbere ua wedding kabone naho haba habura amasaha abiri ngo birangire

naho kubyara uzabyara kubera imana kuko irakicaye kuntebe yimbabazi kko ihora yoteguye kubabarira uyisabye imbabazi

pole sana mama

6 June 2017

uzabyara ntakibazo niba unjya mumihango

N. j 2 June 2017

ihangane nurwatwese nuko tubura uko tubigenza tukihangana arko Nikobisigaye bigenda mwana

N. j 2 June 2017

ihangane nurwatwese nuko tubura uko tubigenza tukihangana arko Nikobisigaye bigenda mwana

NIJIMBERE PACIFIQUE 2 June 2017

Tout Se Transforme En Matiere .

Vin. R 1 June 2017

It’s a pity and I’m quite sure you haven’t come to terms with that horrible act. However, God is and has always been there to help reduce the weight of our loads and since you are a believer his hands are open for you all you have to do is confess and repent. Don’t worry your home will be blessed and you will have off springs and you will breastfeed like every mother. Happy Wedding. Please don’t keep the grudge just pray and forgive your boyfriend.

shyaka alphonse 1 June 2017

IHANGANE KD UKOMERE MURIYI SI NI INTAMBARA GUSA UBWO WAHAVUYE AMAHORO NAMAHIRWE YANDI IMANA YAGUHAYE NGAHO TUZA USENGE KD UFATE IKEMEZO NAHO IBYO KUBYARA NTUBITINDEHO UZABYARA KUKO IMANA IRAHARI IRYO RYARI ISHURI RYAWE KD NABANDI UBABAEREYE ISOMO MRC

inconnue 1 June 2017

wibuke Mariya Magadelena yazanywe imbere ya Yesu ngo aterwe amabuye kubera icyaha cy ubusambanyi Yesu aramubabarira ati si nguciriyeho iteka, genda ntuzongere gukora icyaha. nubu Yesu arakicaye ku ntebe y imbabazi rwose kandi wigireyo kuri yo ntebe kuko bible nta rindi zina twahawe gukirizwamo keretse irya Kristo, Mariya yasigaranye naYesu aramubarira nta penstensiya cg abashumba ngo bamusengeye.

kavumbi 1 June 2017

ahumbwo senga cyane ariko uwomuhungu nuzonjyere kumwemerera kuko yakweretseko atagukunda iyo aba agukunda nago yarikwemera ko muyikuramo

1 June 2017

Ihangane sha kuba wemerako data watwese ashoborabyose azabikira kd ntukihebe uzabbyara gs kwihangana bitera kunesha

Epas 1 June 2017

Ibibazo N’amakuba Uhura Nabyo Jya Wihangana Imana Niyonkuru,kubyara Humura Uzabyara Uzagire Ubukwe Bwiza.

RUKUNDO 1 June 2017

Sha inama waka zriragoye gusa nagusaba kujya usenga cyane kandi niba utarasobanurira uwo mugiye gushakana nakugira inama yo kubyihorera kuko ubu igihe cyararenze gusa

kubyara byo imana niyo ibitanga kdi icyo sicyo cyabikubuza niyo mpamvu ugomba guhora usenga ubutitsa kandi wikomeze gitwari

Xxx 1 June 2017

Njye sinzi impamvu muri kurenganya uwo muhungu. Niba yaraguteye inda umuhaye ku bushake, at least yabaye perfect gentleman anaguha 80,000 yo gukuramo iyo nda. Iyo biba njyewe nari kukwihorera uwo mwana ukamubyara. Ingaruka zizakugeraho uzazirengere n’uwo muhungu yabuze 80k ziwe kubera wowe. Uwo mushakanye uzamubwize ukuri, kuko azabimenya byanga bikunze. Tell him now!!!!!!!

Buringo andre 1 June 2017

SHA UZASABE IMAANA IMBABAZI KUBWIBYO BYAHA 2 ICYO GUSAMBANA NO KWICA.UBUNDI UTUZE NTUZONGERE KUBISUBIRAMO MUVANDI,NGAHO KOMERA

Buringo andre 1 June 2017

SHA UZASABE IMAANA IMBABAZI KUBWIBYO BYAHA 2 ICYO GUSAMBANA NO KWICA.UBUNDI UTUZE NTUZONGERE KUBISUBIRAMO MUVANDI,NGAHO KOMERA

hello 1 June 2017

Ndakugira inama yo gusenga ugasaba imbabazi ukicuza nyabyo nkuko ntekereza ko ubitekereza.IKINTU KIMWE NKUBUJIJE NTUZIGERE UGIRA UMUNTU UBIBWIRA KUKO BOSE BAZAHITA BAKUVANAHO IKIZERE KANDI UWO MUGIYE KUBANA AZAHITA AGUTA ATANAGUSEZEYE. nI UZUMVA UKENEYE UMUNTU UBIBWIRAUZASHAKE umuntu usenga cyane wizeye cg mutaziranye ngo agusengere kandi uruhuke ku mutima cg se uzashake umuganga wo mu mutwe akuvure kugirango uruhuke ku mutima ariko nawe wabyivura kuko ni ukwibabarira ukumva ko ubaye mushya. Hanyuma numara kurongorwa umenye ko uwo muhungu waguhemukiye azifuza ko muhura..ndakwinginze ntuzemere kuko nkurikije uko wanditse ni uko wasezeye ku mico mibi!!!!!!!!!!!!!!!!

Mbabazi 1 June 2017

Singutuka rwose sinagutunga urutoki cg ngo ngutere ibuye.Uwumva ataracumura abe ari we ubikora.Nubwo watinze kubaza inama ndfahamya ko ibyo waciyemo bikomeye kandi ndizera ko wabisabiye imbabazi Data wo mwijuru.Jye ndi umukristu gatorika kandi nemera penetensiya.Uzajye muntebe ya penetensiya wicuze.
Icyo nakwizeza ni uko uzongera ugatwita kandi nta zindi ngaruka zizaterwa nuko wakuyemo inda.
Ugomba kubanza ukabibwira byose byose uwo mukunzi mushya akanamenya uwo musore ejo atazava ahao agusenyera.Urugo ruhire mukobwa mwiza.

Shyaka 1 June 2017

Mwana muto baravuga ngo isi ntisakaye uwari wese byamubaho ndetse binarenze ibyo byawe, burya icy’ingenzi si ibibazo ahubwo ni ukubicamo gitwari. Ntuhahweme gusaba Imana imbabazi kubwo gucumura kd uzababarirwa. kuba uzabyara birashoboka Cyane nkibisanzwe kd birashoboka ko wajya No kwa muganga bakareba Niba Nta kibazo ufite. Gusa umuntu yakwibaza Niba uzaba umugabo wawe azi ibibazo wahuye nabyo? Kuko umugabo abyitahuriye ahahise haba hakigukurikirana. Amahirwe masa.

Mucyo Aime 1 June 2017

niba warabonye uwo upfunyikira ikibiribiri urashaka izihe nama?

Mucyo Aime 1 June 2017

niba warabonye uwo upfunyikira ikibiribiri urashaka izihe nama?

chanony 1 June 2017

Humura nshuti niba uzi ijambo kwihana icyo risobanuye ,urabizi neza ko ari ukureka icyaha .kuba rero warariwe n’umutima humura n’Imana iza guha n’ibyiza upfa kugumya kwirinda icyaha nkuko wabihigiye.

ADPR 1 June 2017

UZIHANGANIRE IBIZAKUBAHO NUBWAMBERE WARIHANGANYE

salua 1 June 2017

umva shuti ibyo bibaho ibyakubayeho nabandi byabaho gusa nibigutere ubwoba ngo nuzongera gutwita cg kubyara birashoboka ko watwita gusa uramutse utongeye gutwita wakwitabaza abanganga kandi ukomeze usenge imana niyo ishobora byose bizakemuk

Dodos 1 June 2017

Ihangane wihane ibyaha byo gusambana no kwica

Esperance 1 June 2017

Uzafate umwanya ujye imbere y’Imana uyisabe imbabazi. Niba ugisenga ushake umushumba wizeye kandi wemera agusengere agusabire kubohoka agukureho iyo myaku yose satani yaguteje. Hanyuma ubabarire uwo musore wakwangije, wishakemo imbaraga zo kumubabarira umusengere kugirango nawe azagire umutima wo kwicuza no gusaba Imana imbabazi ndetse no kuzisaba wowe yahemukiye. Kugusengera nibirangira ukabohoka uzabyara humura. Komera kandi uri intwari. Imana ibigufashemo kandi ikubabarire.

Ko numva wicuza ubusambanyi ntiwicuze kwica? Ubwose ushaka kuzashaka umugabo w’iki? Ubwose ukeneye kuba wabyara? Uwo wishe se we si umwana? Fata igihe wihaye ibyo byaha

Dodos 1 June 2017

Ko numva wicuza ubusambanyi ntiwicuze kwica? Ubwose ushaka kuzashaka umugabo w’iki? Ubwose ukeneye kuba wabyara? Uwo wishe se we si umwana? Fata igihe wihaye ibyo byaha

lg 1 June 2017

ICYO NAGUSABA NUGUPFUKAMA UGASABA IMANA IMBABAZI KURUWO MWANA WAVUKIJE UBUZIMA KUKO. ARICYO CYAHA GIKOMEYE WAKOZE KUVA WABAHO KUBWI MPUHWE ZAYO IZAKUBABARIRA KANDI IZAGUHA ABANA KANDI ICYO UMUNTU YAGUFASHA NAMASENGESHO NGO IMANA IKUBABABARIRE KOMERA KANDI UGIRE UKWIZERA *

theon 1 June 2017

Andika Igitekerezo Hanohumura uzongera utwite ukomeze gutakambira Imana uyisaba imbabazi z, icyaha niyo itanga byose izabikora.

lg 1 June 2017

ICYO NAGUSABA NUGUPFUKAMA UGASABA IMANA IMBABAZI KURUWO MWANA WAVUKIJE UBUZIMA KUKO. ARICYO CYAHA GIKOMEYE WAKOZE KUVA WABAHO KUBWI MPUHWE ZAYO IZAKUBABARIRA KANDI IZAGUHA ABANA KANDI ICYO UMUNTU YAGUFASHA NAMASENGESHO NGO IMANA IKUBABABARIRE KOMERA KANDI UGIRE UKWIZERA *

munyensanga 1 June 2017

Humura ntacyo uzaba! Gusa nabyo birashoboka! byaterwa n’ubuhanga uwo muganga yakoranye icyo cyaha cyo kugukuriramo inda! gusa, mbabajwe n’ibyakubayeho. Uwo munyagwa w’umusambanyi wagezze aho akwambura ubusugi bwawe akwiye kugusaba imbabazi akanazisaba Imana! ni umwicanyi! abagabo bihaye kwirirwa bangiza abana nabo turabamaganye! twamaganye sekibi y’ubusambanyi mu Rwanda mu izina rya Yezu. Gusa ikibazo nuko wakuyemo inda, naho ubundi uzubaka kandi uzaharanire kutongera gusambana! Humura wabikoze rimwe gusa! hari ababigize umwuga! Yezu adukirize hamwe!

kagabo 1 June 2017

Ngewe ndunva ntanama zindi ukwiye kwaka, mugihe ufite ubukwe bupanze. Niba uwo mubufitanye ari uwo wari waraguteye inda mbere; byo byaba ataribyiza kuko uwo muhungu ntiyigeze agukunda narimwe. Ariko niba uwo muzakorana ubukwe ari undi, rwose nabifuriza ubukwe bwiza, gusa uzagerageze kwibagirwa ibyakubayeho mbere bibyo byonyine byatuma wubaka. Amahirwe masa