Print

Kampala:Umukobwa w’umunyeshuli muri kaminuza ari mu mazi abira bitewe n’amafoto agaragaza ubwambure bwe(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 1 June 2017 Yasuwe: 19518

Umunyeshuri wo muri Kaminuza ya Makerere yasabwe n’ubuyobozi bw’ikigo gusobanurira impamvu y’ifoto ye yagaragaye ku mbuga nkoranyabaga yambaye ibisa n’ubusa.

Kuwa Gatanu hashyira kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ifoto ya Nadumba Rebecca yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, aho bigaragara ko yari mu birori ariko yambaye ikanzu igiye isatuyemo utuntu tumeze nk’utugozi ku buryo ibice bimwe by’umubiri nk’amatako ye byari hanze.

Imyambarire y’uyu mukobwa yatangaje benshi

Ubuyobozi bwa Kaminuza nyuma yo kubona iyo foto, bwandikiye Rebecca bumusaba gusobanura impamvu yambaye imyenda imeze gutyo kandi mu mabwiriza ya Kaminuza habuzanya kwambara ibitubahisha umunyeshuri.

Kaminuza uyu mukobwa yigamo yahise imusaba ibisobanuro kubera aya mafoto

Uwo mukobwa wari wambaye ikanzu y’umutuku, yahawe umunsi umwe ngo abe yitabye komite ishinzwe imyitwarire muri Kaminuza ya Makerere asobanure iby’imyambarire ye.

Ntacyo Rebecca yigeze atangaza, nubwo benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze iyo kaminuza kudakemura ibibazo byayo nk’ibituma abarimu n’abanyeshuri bigaragambya, ahubwo ikajya kugena uko abanyeshuri bambara.


Comments

Antoine 4 June 2017

Ntibikwiye ko abanyafirika twigana imico yabazungu nagato ark nanone Makerere niyite kubarimu nimishahara ibindi nka discipline bikurikireho


Antoine 4 June 2017

Ntibikwiye ko abanyafirika twigana imico yabazungu nagato ark nanone Makerere niyite kubarimu nimishahara ibindi nka discipline bikurikireho


Antoine 4 June 2017

Ntibikwiye ko abanyafirika twigana imico yabazungu nagato ark nanone Makerere niyite kubarimu nimishahara ibindi nka discipline bikurikireho


rypna 2 June 2017

cg ntiyaranite ibitako bimeze neza ra none arayatweretse


justine 1 June 2017

Andika Igitekerezo Hano Mbega ukuntu yishyize mukaga nagende yarugasize