Print

U Rwanda mu bihugu 15 byambere ku isi bifite abaturage benshi barya ntibahage(URUTONDE+UMUBARE)

Yanditwe na: Martin Munezero 2 June 2017 Yasuwe: 14882

Igishushanyo mbonera cy’imiririre muri Africa “Africa Nutrition Map” cyashyizwe ahagaragara n’Ubufatanye nyafurika mu Iterambere rya Africa ‘New Partnership for Africa’s Development (NEPAD)’ kuri uyu 01 Kamena, kiragaragaza ko ibihugu byose bya Africa bifite umubare w’abaturage barya ntibahage nubwo bifite imibare itandukanye.

Iki gishushanyo mbonera “Africa Nutrition Map” kigaragaza ko mu Rwanda hari abaturage bagera kuri Miliyoni 3,9 barya ntibahage (people under nourished), nubwo 46,6% by’ubutaka bw’u Rwanda ari ubutaka bwiza bwera. Ndetse 18,3% by’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga bikaba ari ibiribwa.

NEPAD ivuga ko imibare yayo iyivana mu mibare ya 2016 ya Global Nutrition Report, muri FAO, muri Banki y’isi no muri OMS/WHO.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) mu Rwanda Geraldine Mukeshimana, mu butumwa bugufi, yabwiye Umuseke ko iyo mibare batazi aho NEPAD yayikuye.

Ati “Izo data (amakuru) ntazo twabahaye, nta nubwo twakoranye.”

Umuvugizi wa MINAGRI Ange S. Tambineza yabwiye Umuseke ko ikibazo nk’icyo cyo kuba hari Abanyarwanda batarya ngo bahage kitareba Minisiteri y’ubuhinzi gusa, kuko ngo ikiyireba ari uko umusaruro w’ubuhinzi uboneka kandi uhagije kandi ngo kugeza ubu ukaba uhari.

Ati “Ikintu kitureba ni umusaruro kuba uhari,….imibereho y’abaturage mu gihugu, ubukungu bwabo n’ubukene bwabo, uko batunze n’uko bafite ubushobozi bwo guhaha (pouvoir d’achat) ibyo ni ibindi bitari ibyacu, twe dushobora gutanga umusaruro uhagije mu buhinzi bwacu aho tugomba guhinga tukahahinga, kandi umusaruro ukaba uri hejuru ariko ugasanga wenda ubushobozi bwo guhaha (pouvoir d’achat) budahari, ibijumba n’ibirayi n’ibishyimbo bikaba byuzuye biri mu isoko bitabuze ariko n’ubundi njye witwa Ange kuko ntafite amafaranga simbihahe ngo ndye mpage.”

Yongeraho ati “Tubazwa umusaruro,umusaruro mu gihugu muri rusange urahari, ariko kuba hari abantu badahaga, niba n’igihugu….Leta ubwayo yemera imibare igaragaza ko hari abantu 39% bari munsi y’umurongo w’ubukene, 16% bari mu bukene bukabije ni ukuvuga ko abakene mu gihugu bahari abo rero ubushobozi bwo guhaha bwabo buri hasi, niba buri hasi bashobora kutabona ibyo gufungura bihagije.”

Tambineza avuga ko bashobora gukora mu bigega by’igihugu bagafasha abafite ikibazo cy’ibiribwa iyo habaye ikintu kidasanzwe nk’iyo hateye ikiza.

Mu bihugu 43 byatanze imibare, u Rwanda ruri mu bihugu 15 bifite abaturage bari hejuru ya miliyoni eshatu z’abaturage batarya ngo bahage birimo na Tanzania, Uganda, na Kenya byo mu karere.

Iki cyegeranyo,NEPAD ivuga ko kiba kigamije kwerekana igipimo ku muhate w’ibihugu mu kurwanya imirire mibi muri Africa. Ivuga ko amakuru bavana mu bihugu binyuranye ku mugabane atanga ishusho y’uko iby’imirire byifashe ndetse n’ikibazo cy’imirire mibi muri Africa uko kimeze.

Ibihugu bifite abaturage benshi batarya ngo bahage.

Iyi raporo nshya ya NEPAD ivuga kandi ko byibura 37,9% by’Abanyarwanda bafite ikibazo cyo kugwingira, mu gihe mu banyarwanda bakuze 4% bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

NEPAD kandi igaragaza ko ikibazo cy’indwara ya Diyabete (Diabetes) mu Rwanda nacyo kirimo kuzamuka, kuko ngo mu Banyarwanda bakuze byibura 6,1 bafite Diyabete.

Ibihugu bidafitiwe amakuru


Comments

Njye Nawe 5 May 2018

Iterambere uRwanda rufite ntabwo ari irwo gushyirwa kuri uwo mwanya! Ibyo ni ibinyoma.


MUGISHA 5 May 2018

Ariko abantu bahinduka vuba koko !Ùranyumvira Ange Sugira Tambineza kweri ? Ngo icyo babazwa ni umusaruro ngo kandi urahari ? Ni gute umusaruro waba uhari igiciro cy’ibiribwa kikazamuka buri munsi ?Ni gute umusaruro waba uhari abaturage bagahora bataka inzara?Jye nkorea Gicumbi mu murenge wa Kaniga ariko abaturage batunzwe na kawunga ya Uganda naho kd kuyinjiza ntibyoroshye.Mujye mwivugira ibyo mushaka ariko hari ibintu amateka azababaza


Rwema 5 May 2018

Abategetsi b u Rwanda banze kumva ijwi rya Rubanda, ikibazo cy inzara kiriho mu giturage kandi kiragaragara , abanyarwanda bakunda kwigaragaza neza aho gukemura ibibazo mu muzi!
Icyihishe inyuma yiyi nzara irembeje abanyarwanda bamwe, ni politique mbi iri mu buhinzi mu Rwanda. Abaturage bambuwe ubutaka babuzwa guhinga aribyo byabatunga bagasagurira amasoko. Nawe se urabwira abaturage ngo bahinge urusenda, bahinge ubutunguru , borore imbwa n injangwe,... Ubona ibyo byamara inzara??? Bategetsi b u Rwanda muhindure politique yo mu buhinzi n ubworozi, iyo muri gukoresha irapfuye kandi muzakomeza kubona ingaruka.
Ibiribwa bike bibonetse ubu bikenewe na benshi , rero biharirwa abafite ifaranga ,abaturage bo bakipfira.

Imana irinde u Rwanda


Nkurunziza Gabriel 8 June 2017

!!!!!


NZUWO Apo 6 June 2017

Ahaaaa! Birakaze pe!


alfa 6 June 2017

Jye ndisabira abanyamakuru :iyo minister akubwira ngo ibivugwa jye ntabyo nzi uba wumva atakubeshya? Mujye mugera mu byaro muganirize abaturage, mugere mu dusoko twabo turema nimugoroba nibwo uzamenya ukuri. Naho minister yamenya ate ko mwalimu afata overdraft y’ukundi kwezi amadeni arimo nayo ntashire. Byihorere ni umwana w’umunyarwanda


Mugabo 5 June 2017

Ba minister mubareke barijuta ninzu yubuntu amashuri yabana byose mbeseeee;ahubwo bazakureho ibigenerwa abo bategetsi bose ;babahe umushahara wonyine;iyo wijuse ugirango nabandi nuko


gibbon 4 June 2017

ahubwo bamwe nukubona tugenda naho twarashize ibishanga babyujujemo bobere ibindi byuzuyemo urufunzo kandi byaravagamo ibijumba nimboga bikaramira benshi


WMJ 3 June 2017

inzara ni dange ntimubizi. uwo ubihakana numurengwe umwishe wabayozi biyi minsi akibagirwa umuturage wo hasi.ariko namwe mbabaze,mwe mutara izi nkuru ubuvugizi bwanyu nubuhe ko byakaze


ndahayo isaie 3 June 2017

Erega ibyo ntiwabihakana ahubwo umubare ngendumva arimuto cyane kandi wowe minister ntabwo abarya ntibahage arabahinzi gusa ahubwo umubare munini nabakorera umushahara byumwihariko abakorera reta(abarimu,imiryango yabasirikare nabaporisi..) naho abahinzi iyobejeje neza bararya bagahaga so mubatabarize hagire igikorwa nahubundi nabwaki iraje!!!


tru 3 June 2017

minister tangira ubihakane maze utwereke ugendeye ku mushahara wa mwarimu ,wa polisi n’uw’umusirikare. maze utwereke ibiciro by’ikiro cy’ibirayi n’ibishyimbo. maze utubwire uko azatunga umwana umwe n’umugore ku munnsi ukwezi kugashira agizahe.
nibutse ko leta ariyo mukoresha munini ufite ubushobozi bwo guhemba burambye naho prive zo kubera imisoro murazi ibizibaho(guhora bafunga)


jojo 3 June 2017

Ibyo nukuri


kbsa 3 June 2017

Yewe buriya rero njye narumiwe uwirirwa mu giturage niwe uzi realite yiyi bintu inzara iravuza ubuhuha mu biturage, ahubwo abahaga ni abi kgli gusa naho twe twarashize uziko usigaye ubona abasaza imisatsi yacuramye ko ariko Mzehe wacu abazirikana anyuze muri Vup mu mirenge imwe nimwe ariko muri rusange inzara ireze hafi ya hose mu gihugu


kamegeri Fulugence 2 June 2017

indege azazigure iki niyongera umushahara wabarimu?
abo barimuse hari umwanawe bigisha? Kobiyigira amerika.


kamegeri Fulugence 2 June 2017

indege azazigure iki niyongera umushahara wabarimu?
abo barimuse hari umwanawe bigisha? Kobiyigira amerika.


kamegeri Fulugence 2 June 2017

indege azazigure iki niyongera umushahara wabarimu?
abo barimuse hari umwanawe bigisha? Kobiyigira amerika.


kamegeri Fulugence 2 June 2017

indege azazigure iki niyongera umushahara wabarimu?
abo barimuse hari umwanawe bigisha? Kobiyigira amerika.


Mibambwe 2 June 2017

Rwose ibi ni ukuri % ahubwo sinzi impamvu minisiteri ishinzwe ubuhinzi iguma ihakana ibyo bintu byo rwose biterwa n’ubusumbane hagati y’abaturage twagera mu bihe by’ihungabana ry’ubukungu wa muturage rubanda rugufi akahababarira


Kk 2 June 2017

Mbonye amakuru akwiye gutuma twese dukanguka


0788461522 2 June 2017

Ariko mu gihugu habuze umuntu ugira inama president ngo akemure ikibazo cy’ubusumbane mu mishahara koko ?! Sicyo gitera ibyo byose se ?! Reka dufate urugero rufatika: mwarimu uhembwa 40 milles ; yishyuremo inzu,uhahe ibigutunga,uguremo agasabune turebe ! Ubu koko ntibigaragara ko ari ikibazo ?!


BRAV RM 2 June 2017

Andika Igitekerezo Hano


2 2 June 2017

IBI NTAWABIHAKANA KERETSE ABARYA ,IBINDI BAKABIMENA NAHO UBUNDI UREBYE UDUCE TUTERA UFASHE IBICIRO KWISOKO WAHITA UBONA URETSE NO KUDAHAGA HARI NA BABURARA BIVUZWE RERO NTAWAHAGARARA HARIYA NGO SIBYO *


2 2 June 2017

IBI NTAWABIHAKANA KERETSE ABARYA ,IBINDI BAKABIMENA NAHO UBUNDI UREBYE UDUCE TUTERA UFASHE IBICIRO KWISOKO WAHITA UBONA URETSE NO KUDAHAGA HARI NA BABURARA BIVUZWE RERO NTAWAHAGARARA HARIYA NGO SIBYO *