Print

Uganda: Perezida Museveni yifuza ko Mwalimu J. Nyerere yagirwa umutagatifu

Yanditwe na: Ferdinand Dukundimana 3 June 2017 Yasuwe: 1445

Mu kiliziya y’i Namugongo, ahaguye abahowe Imana b’i Bugande, Perezida Museveni yatangaje ko yifuza ko kiliziya Gatolika yatora intwari Mwalimu J. Nyerere nk’umutagatifu.

Ku itariki ya 1 Kamena ni umunsi wahariwe kuzirikana intwari Mwalimu Julius Nyerere.

Ikifuzo cya Museveni agishingira ku bikorwa by’ubutwari Nyerere yakoze mu gihe yaharaniraga ubwigenge bw’ibihugu bya Afurika arwanya abakoloni.

Kuwa 13 Gicurasi 2005, Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yatangaje ko Mwalimu Nyerere yari umukozi w’Imana (Servant of God), intambwe ya mbere mu nzira yo kuba umutagatifu.

Amahame ya Kiliziya Gatolika, mu ngingo ya 1187, bavuga ko umuntu atorwa nk’umutagatifu nyuma yo kwitaba Imana. Ibi bisobanuye ko nta mutagatifu ubaho akiri muzima.

Mwalimu Julius Nyerere yayoboye Tanzaniya kuva mu mwaka wa 19960 kugeza 1985. Yavutse kuwa 13 Mata 1922 aryamira ukuboko kw’abagabo kuwa 14 Ukwakira 1999.


Comments

kamatali 4 June 2017

Ariko ni ugupfa kuba umutagagifu!Yenda yaba intwari yo mubyisi kuko ari byo yakoreye!Ubutaha bazasaba na kadafi na mandela .....Oya iby’Imana ni ukwitonda


Mayira 3 June 2017

Ntabwo yaba Umutagatifu nubwo yakoze byiza byinshi ku Gihugu cye aliko hali nibindi bitagenze neza kuburyo ataba Umutagatifu


Kango 3 June 2017

Ikintu kizima mubyo yakoze nugusiga igihugu cye kigendera ku mahame ya demokarasi.Urangihje manda agahereza undi ubuzima bugakomeza.Ese kuki abandi batamurebeyeho ngo barebere kuri Keneth Kaunda, Jerry Rawlings?