Print

Amerika yahaye gasopo u Bushinwa ku birwa byo mu nyanja y’amajyepfo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 June 2017 Yasuwe: 1936

Minisitiri w’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika, James Mattis, yatanze gasopo ko Amerika itazemera ko u Bushinwa bushyira ingabo ku birwa biri mu majyepfo y’inyanja y’ u Bushinwa.

Jenerali Mattis ubwo yari muri muri Singapore mu nama yiga ku bibazo by’ umutekano yavuze ko ibyo byahungabanya akarere.

Ubutaka bushakwa n’ u Bushinwa mu nyanja ikungahaye ku mutungo kamere bunashakwa n’ibindi bihugu byinshi.

Jenerali Mattis ariko kandi yanashimye uruhare rw’ u Bushinwa mu kugerageza gucubya Koreya ya Ruguru mu bikorwa byayo byo kugerageza ibisasu bya misile.

Ibi yabivuze nyuma y’uko Akanama k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kongereye ibihano kuri Koreya ya Ruguru nk’igisubizo cy’igerageza ry’ibisasu mu byumweru bishize.

Akanama k’Umutekano katoye kemeza ibihano nyuma y’ibiganiro hagati y’ u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.