Print

PSD yatangaje ko mu matora ya Perezida izashyigikira Paul Kagame

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 June 2017 Yasuwe: 756

Abarwanashyaka b’ ishyaka riharanira Demukarasi n’ imiyoborere PSD, batangaje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, bazashyigikira Paul Kagame

Uyu ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya biro politiki ya PSD yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2017.

Uyu mwanzuro watangarijwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 25, ishize ishyaka PSD rishinzwe.

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’ umutungo kamere akaba na Perezida wa PSD yavuze ko Perezida Kagame yaharaniye ubumwe n’ ubwiyunge bw’ Abanyarwanda, ko yatangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Ibi ngo ni bimwe mu byo bagendeyeho bahitamo kuzashyikira Paul Kagame mu matora ya Perezida ari imbere.

Nubwo batangaje ibi ariko ishyaka FPR- Inkotanyi Paul Kagame akomokamo ntabwo riratangaza umukandida uzarihagararira mu matora ya perezida ateganyije tariki 4 Kanama 2017.


Comments

joker 3 June 2017

Ubu se irishyaka ngo ni psd rizakomera ryari ngo ryumve ko rishoboye nta fpr nta psd


Olivier 3 June 2017

Mana yo munsi ni juru , nyakubahwa Dr minisitire Vincent Kugirango dusobanukirwe niyi ngingo mwafashe yogushyigikira irindishyaka mbere yuko amatory y’ umukuru w’ igihugu aba, mwaduha nkurugero mukindi gihugu byaba byarabaye?


gacinya 3 June 2017

Ngaho nyumvira PSD ukuntu ivangavanga twe muri RPF turacyashakisha uzaduhagararira none umva ababaswa ba PSD,nonese ubushize ntibatanze umucandida?kagame ntiyarahari ko batamushyigikiye?aba nibo baduteza ibiigarasha