Print

Mu mafoto reba ubukwe bumaze guca agahigo ko kuvugwaho cyane n’abantu benshi(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 3 June 2017 Yasuwe: 7322

Nta kindi gikomeje kuvugwa cyane no kuvugisha abantu benshi batandukanye amagambo uretse ubukwe bw’akataraboneka mu mateka y’isi bwabereye mu gihugu cya Uganda.

.Ubukwe bw’abantu 200 basezeraniye rimwe muri Uganda bukomeje kuvugisha abantu
.Ubukwe bumaze guca agahigo ko kuvugwaho cyane
.Ubukwe butazibagirana mu mateka ya Uganda

Ubu bukwe bwabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka ku italiki ya 16 Gashyantare, kuri icyo gihe niho kuri Katedarali ya Rubaga iherereye mu mujyi wa kampala, habaye ubukwe bw’akataraboneka bwari bwahuriyemo abageni basaga 200 mu birori bateguriye hamwe ndetse bakanahitamo kuza mu modoka imwe.

Aba bageni bamaze kubona ko nta yindi modoka bakwirwamo igomba kubageza ku rusengero aho basezeraniye, bahisemo kwegeranya amafaranga bakodesha ibikamyo binini nisanzwe bizwiho kwikorera amakontineri baba ari byo bazaho.

Ubu bukwe bukomeje guca agahigo ko kuvugwaho cyane

Uretse kuba ubu bukwe bwari bushimishije kubureba n’amaso, abantu benshi banasanze budasanzwe kubera uburyo abantu babuteguye bari mu kigero kimwe n’uburyo barindiranyije ngo babikorere rimwe.

Guhera ku isaha ya saa mbili z’igitondo, ngo kuri uru rusengero hagaragaraga urwererane rw’abantu, abagore n’abagabo baje ngo Pasiteri abameneho amavuta y’umugisha abasezeranya ko bagomba kubana kugeza ku rupfu.

Ni uku byari byifashe ubwo ubu bukwe bwabaga

Buri wese n’ingano ye, kuberwa kwe cyangwa imirebere ye yihariye mu ivara abandi mu makositimu, ngo bari barateguye ibi birori bafite n’insanganyamatsiko ijyanye n’iminsi 77 bamaze babitegura ivuga mu ndimo z’amahanga ngo 77 Days Of Glory (77 DOGs) cyangwa se iminsi 77 y’ikuzo.

Imodoka yari itwaye abageni yari yanditseho DOGs

Buri mugeni n’umusore, bari bemerewe kuzana n’umusore umwe wabaherekeje, umushyingira na sebukwe w’umusore gusa nk’abantu bari bateganyijwe kwegera mu meza mu gihe cyo kwiyakira.

Ni uku byari byifashe ubwo basezeranaga

Kuva ubu bukwe bwaba bwakomeje kuvugisha abantu ndetse kugeza na n’ubu nk’uko biri kugenda bitangazwa nibwo bukwe bwavuzweho ibintu byinshi n’abantu batandukanye abenshi bakumvikana bavuga ko budasanzwe kandi ko aba bageni bakoze agashya bagaca n’agahigo kazagorana kugakuraho.

Bose bagendeye mu kimodoka kimwe kinini