Print

Umuganga arashinjwa kuba yarakoreshaga intanga ze mu gufasha abifuza urubyaro

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 June 2017 Yasuwe: 2431

Aha abo bana batanze ikirego bari barimo kuganira n’ itangazamakuru

Urukiko rwo mu gihugu cy’ u Buholande rwategetse ko hakorwa isuzuma ku byuma byakoreshwaga n’ umuganga uherutse kwitaba Imana. Uyu muganga ashinjwa kuba yarakoreshaga intanga ze mu gufasha ababyeyi babuze urubyaro.

Icyemezo cyo gukora iri suzuma gifashwe nyuma y’ aho hari abana bishyize bamwe baregera urukiko.

Aba bana batanze iki kirego bakeka ko nyakwigendera muganga Jan Karbaat yakoresheje intanga ze mu gufasha ababyeyi babo kubona abana, aho gukoresha itanga za ba se. Bivuze ko ba Se wabo bana ataribo bababyaye ahubwo babyawe n’ uyu muganga.

Imiryango yatanze icyo kirego yashimishijwe n’ icyemezo cy’ urukiko cyo gukora isuzuma ku bikoresho uwo muganga yakoreshaga.

Nyakwigendera Jan Karbaat yapfuye mu kwezi kwa Kane. Bikekwa ko yabyaye abana batandatu muri ubwo buryo bwo guhuriza intanga mu byuma zikarerwa mu buryo bw’ ikoranabuhanga kugeza umwana avutse.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwo muganga yitabye Imana afite imyaka 89.

Uwunganira uyu muganga mu mategeko yatangaje ko abatanze iki kirego nta bimenyetso bifatika bafite.


Comments

Byukusenge gregaire 5 June 2017

Nibashimwe kuba yarakoresheje ubuhanga akababyara