Ni kenshi abantu bamara kubona amafaranga akabashora mu bibi bakaba banakurizamo ingaruka zirimo gufungwa, kimwe n’uko hari abashobora gufungwa ku bw’impanuka cyangwa ibindi byaha bitandukanye.
Aha na none, umuntu ntiyakwirengagiza ko hari abakora ibyaha bishobora kubafungisha kugira ngo bamamare cyane, ariko hano hari urutonde rw’abahanzi bakomeye ndetse bubatse izina guhera mu myaka yashize, aba bahanzi biganjemo Abanyamerika bakaba baraciye mu buroko ndetse igihe kirekire.
Wesley Snipes
Ikirangirire muri Muzika muri Amerika, yamaze imyaka 3 mu buroko muri 2010 -2013
Joey Starr
Uyu na we ni umwe mu baraperi bo muri Amerika wamaze imyaka 2 n’amezi 6 mu buroko nyuma akaza mu muziki bikamuhira.
Lil Wayne
Uyu na we guhera muri 2007 yamaze igihe kitari gito mu buroko azira gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Nabilla
Uyu na we yubatse izina mu muziki no mu buroko, aho muri 2013 yakurikiranyweho guterana ibyuma, aho yari yaarwanye n’inshuti ye Thomas Vergara, muri 2016 agakatirwa amezi 18 mu gihome.
Mike Tyson
Mike Tyson yamenyekanye cyane mu muziki no mu mikino y’iteramakofe muri Amerika. Mu 1992, nibwo yahamijwe imyaha byo gufata ku ngufu ariko nyuma mu 1995 aza kurekurwa kubera kwitwara neza.
50 Cent
Umuraperi 50 Cent na we ni umwe mu bahanzi bo muri Amerika wabaye mu buroko igihe kitari gito, azira gutunga intwaro no gukoresha ibiyobyabwenge bwa heroin.
George Michael
Uyu muhanzi na we yafunzwe muri 2010 azira ibikorwa by’urugomo nyuma aza kurekura akomeza umuziki muri Amerika
Paris Hilton
Uyu na we ni umwe mu bagore bacye babashije gukandagiza ikirenge mu buroko akaba yarafunzwe iminsi igera kuri 45 azira gutwara nta byangombwa.
iyi nkuru yuzuyemo ibinyoma gusa
Nabilla ntago aririmba
Nabilla ntago aririmba
Wowe wanditse iyi Nauru jya ugerageza gusoma naho ubundi uri kuroga abantu ubabwira ibyo utazi wesley s’ umucuranzi ni acteur hanyuma kandi joe star s’ umunyamerika kuko n’ umu faransa